Ku itariki 5 Nyakanga 1988 nibwo Tuyishime Joshua wamenyekanye cyane mu muziki nka Jaypolly yageze ku isi, ubu iyo aba akiri ku isi y’abazima aba yujuje imyaka 34. Jay yavutse ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu, akura akunda gushushanya cyane ariko yarihebeye umuziki. Izina rye rirazwi cyane nk’umwe muba raper bazamuye ibendera ry’injyana ya Hiphop mu Rwanda, dore ko itsinda ryabo ari nawe wari umuyobozi waryo bagitangira hiphop, gusa urugendo rwe ku isi yarusoje ku itariki 2 Nzeri 2021, R.I.P.
Inshuro nyinshi jaypolly yaganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko urukundo rwa muzika nta handi yarukomoye uretse kuri mukuru we yakuze yumva umuziki cyane cyane injyana ya Hiphop. Amashuri abanza jaypolly yayize ku kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga muri E.S.K riherereye mu karere ka Kicukiro, aho yize ibijyanye n’ubukorikori ndetse bigahura n’uko yanakuze akunda ibijyanye no gushushanya.
Kuririmba kwa jay byakomotse mu muryango kubera ko mama we umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri chorale Hoziana yo muri ADEPER Nyarugenge, yanubatse izina mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kuva kera cyane. Ubushake bwo kuririmba jay yaburagarahe ahagana mu mwaka wa 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, noneho biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho wa 2003 ubwo yahuriraga na Green P mu ishuri rye esk KICUKIRO maze batangira gukorana indirimbo zitandukanye.
Iyi mpano ya Jaypolly yakomeje gututumba kugera mu mwaka wa 2004 aho yahuye nabandi bahanzi barimo Perry G maze hamwe na green P bari barahuye mbere bakora itsinda bise G5, icyo gihe bari batanu. Ntago byaje gutinda aba basore baje kujya muri studio yitwa TFP maze bahakorera indirimbo bise Nakupenda yari mu rurimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili.
Mu kwezi kwa 6 uwo mwaka bakoze indirimbo yitwa “Ngwino” ariko iby’iri tsinda ntibyaza kugenda neza aribwo jaypolly na green P baje kwinjira muri studio ya LickLick yitwaga ONB ari nacyo gihe LickLick yabahuje na Bulldog maze bakora itsinda rya Tuffgang. Ntago haciye kabiri baje kubona andi maboko mashya kuko bahise banahura na Fireman ndetse na Pfla, noneho icyo gihe batangira gukora indirimbo ziswe iz’imiriro bose hamwe harimo” Kwicuma, Gereza, Sigaho, Umenyeko, target ku mutwe” n’izindi.
Igihe cyaje kugera iri tsinda rya tuffgang naryo kumvikana ku bintu bimwe na bimwe biranga byatumye bamwe na bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ku giti cyabo ari nabyo byabaye kuri Jaypolly. Uyu muhanzi indirimbo ze zasabaga ko umuntu ashyiramo ubuhanga mu kumva imirongo yanditse kubera ubuhanga yashyiragamo mu kuzandika byaramuzamuye cyane kuko byatumye amenyekana nk’inyaryenge, niko gukora indirimbo zamwamamaje cyane nka” deux fois deux, ndacyariho ndahumeka, akanyarirajisho n’izindi”.
Icyo gikundiro nicyo cyahuruje abafana be ku irushanwa rya primus Guma guma super star mu mwaka wa 2011 ryaje kwegukanwa na Tom close, ariko abafana ba jaypolly bikabanga mu nda bavuga ko ariwe wagakwiye kugitwara bikanarenga bagatora amabuye bakayatera ku rubyiniro bamagana icyo bise akarengane kakorewe “umwami wa hiphop mu Rwanda”, gua ibyo ntago byaje kumuca intege kuko yakomeje guhatana kugeza ubwo mu mwaka wa 2014 yaje kwegukana iri rushanwa agahabwa million 24 zaje gukomeza kumufasha mu rugendo rw’umuziki we.
Dore indirimbo mu mashusho za jaypolly z’ibihe byose.