Abahanga mu myitwarire y’urukundo bemeza ko abasore bari mu rukundo hari ibyo bahuriraho bikabarakaza iyo bikozwe n’abakobwa bakundana. Kabone nubwo abantu baba batandukanye mu miterere cyangwa ubuzima bwabo hari ibintu usanga bihuriwe ku buryo muri buri buzima bw’umuntu asanga bihuriweho n’abandi.
1.Gusesengura ibintu cyane
Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umusore agukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubanhamira, bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu Rukundo rw’ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.
2.Kubaca mu ijambo
Igihe umuhungu afite icyo ari kubwira umukobwa aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Kuko akenshi iyo abahungu babwira abakobwa ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo barangara cyangwa ngo babace mu ijambo
3.Kuba umukobwa bakundana yisuzuguza
Abakobwa bamwe na bamwe usanga bisuzuguza, bishyira hasi cyangwa se bakitinya no kutigirira ikizere. Nyamara ngo iyi myitwarira y’abakobwa nta muhungu uyi kunda cyane cyane uwo bakundana kuko hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.
4.Kwigira umukobwa w’umunyamahane
Nta musore ukunda umukobwa uhara mu makimbirane n’abo babana, bakorana, bigana, … iyo afite umusore bakundana biramubabaza cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.
5.Kubeshya
Umuhungu ugukunda by’ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu atakubeshya yumva agufitiye urukundo ruhamanya n’umutima we. Iyo umubeshye cyangwa se ukabigerageza biramubangamira kubera imbaraga aba agutakazaho mu bitekerezo. Ngo ni byiza ko niyo waba uguye mu ikosa wirinda kumubeshya ukamubwiza ukuri, ukamusaba imbabazi nibyo byakomeza umubano wanyu.