Ese ubundi kuba prince Kid yasaba Muheto Divine urukundo ni ikibazo? Nta tegeko na rimwe rihana umuntu gukunda uwo umutima we uri kumwerekezaho yaba ari umuntu bakorana cyangwa se uwo bahorana, kandi nubwo Prince Kid ari gukekwaho ibyaha bijyanye no gusaba ruswa y’igitsina ku bakobwa bajya muri miss Rwanda, ariko amajwi yumvikanye yateje akavuyo n’ivuzivuzi mu bantu bose, ntaho byumvikanye ko yashakaga gusambanya miss Muheto. Mureke tubivugeho gatoya.
Mu minsi ibiri ishize nibwo byamenyekanye ko ISHIMWE Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid uhagarariye irushanwa rya miss Rwanda yatawe muri yombi ubu akaba afungiwe ku biro bya RIB I Remera akekwaho kuba yaka ruswa y’igitsina abakobwa batandukanye bajya mu marushanwa ya miss Rwanda mu myaka igiye itandukanye yatambutse.
Nyuma y’uko rero uyu mugabo Dieudonne afunzwe byabaye nk’ibiti bikojejwe mu ntozi, kuko nibwo habonetse abatangabuhamya benshi cyane bafite icyo bavuga kuri ibi bintu, haba abaturage basanzwe cyane cyane abanga iri rushanwa kuko bumva ko ntacyo ribamariye, abarifana bakanarikurikira bafite abo bashyigikiye mu bakobwa baba baryitabiriye, ndetse nyirizina n’abakobwa baryitabiriye bagize icyo barivugaho haba abatwaye ikamba ndetse nabatwaye indi myanya.
Kuri uyu munsi rero tariki 28 zukwa 4, 2022 nibwo hagiye hanze amajwi y’uyu mugabo Dieudonne arimo gutereta miss Muheto Divine wanatwaye iri Kamba muri uyu mwaka wa 2022, amutereta amubwira ko amukunda ndetse ashaka no kumwiyegereza cyane kugira ngo amube hafi cyane cyane ko uburyo uyu mugabo Prince Kid yabivugagamo yavugaga ko ashaka ko Muheto amushyigikira mubyo akora nk’uko nawe yamushyigikiye kugeza ubwo yabaye nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka.
Nubwo aya majwi yasohotse abantu bakayavugaho byinshi cyane, nta nahamwe humvikanye muri aya majwi ko prince Kid yashakaga kuryamana na miss Muheto kuko icyo yakoraga kwari ukumutereta kandi kamere muntu itegeka imitima yacu gutereta umuntu wese wiyumvishemo, kuko uretse kuba ari umukobwa uri mu irushanwa uyu prince kid ayoboye, ntaho bitandukaniye nuko umwarimu yakunda umunyeshuri yigisha akabimubwira, ahubwo bikaba bitandukanye n’uko wenda uwo mwarimu yamufata kungufu cyangwa akamwaka ko baryamana ngo amuhe amanota, kuko ibyabaye kuri prince Kid na miss Muheto biranagaragara ko irushanwa ryari ryararangiye kuko mu majwi Prince Kid avuga ko Muheto yakamushyigikiye nk’uko nawe yamushyigikiye agatwara ikamba.
Nibyo rwose prince Kid arakekwa cyane ko urubanza rutaraba cyangwa se ngo abashinjacyaha bamuhamye ibyaha, kandi amategeko avuga ko umuntu ukekwa aba akiri umwere kugeza igihe icyaha kimuhamiye, ari nayo mpamvu hari abantu bari kwibaza impamvu aya majwi abantu bakimara kuyumva babogamiye kuri miss Muheto cyane ndetse n’abandi bakobwa bitabira miss rwanda kurusha uko babogamira kuri Prince kid wari uri gusaba urukundo kandi ari ibintu bisanzwe, bityo kuba miss Muheto adafite ibimenyetso by’uko prince kid yamusabye ngo baryamane, bikaba byumvikana neza ko nta kosa yakoze kuko yakoreshwaga n’urukundo.
Ubu uyu mugabo prince kid akaba afungiye kubiro bya RIB I Remera, kugeza igihe ubushinjacyaha buzakusanyiriza ibimenyetso ubundi icyaha kikamuhama cyangwa se akaba umwere. Niba utigeze wumva amajwi ari gutuma bicika reba hano hasi ku musozo w’inkuru yose urebe video.
Kuri uyu wa 28 zukwa 4, 2022, Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati muri Cinema nyarwanda, urukiko rwamukatiye. Nubundi nta kintu cyigeze gihinduka ku cyemezo urukiko rwari rwamufatiye ibushize kuko rwakomeje kumusabira gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje ariko noneho mu minsi iri imbere agatangira kuburana urubanza mu mizi. Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize Ndimbati yari yaburanye urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa maze akaburana ari hanze, ariko mu kuburana uru rubanza n’ubundi akaba nta kintu gishya yavuze kirenze ku bintu yaburanye mbere ubwo yaburanaga urubanza rwa mbere.
Abantu benshi harimo n’abanyamategeko ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube bakomeje gukora ubusesenguzi kuri iki kibazo cya Ndimbati, ariko n’ubundi bose bahuriza ku kintu kimwe gusa bavuga ko ikintu gishobora kurokora ubuzima bwa Ndimbati akarekurwa, nuko yatanga ibimenyetso by’uko ajya gusambana na Fridaus Kabahizi icyo gihe muri 2019 byibura yari kuba yujuje imyaka y’ubukure ubwo ni hejuru ya 18, gusa Ndimbati we nubwo yakomezaga kuvuga ko ariko bimeze, ariko nta bimenyetso afite.
Reba video y’igisigo cyiza cyane mu mashusho cyitwa “ese musige ngusange hano”.
https://www.youtube.com/watch?v=xO0z55PnlHY&t=29s
umva amajwi ya Ishimwe Dieudonne uzwi kuri Prince Kid atereta Miss Muheto Divine