banner

Dore intandaro nyamukuru y’ibyaha umubyinnyi Tity Brown afungiwe ku rubanza rwe rwongeye gusubikwa.

Urubanza rwa Ishimwe Thierry, umubyinnyi w’umwuga wamenyekanye nka Titi Brown akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023. Byari byitezwe ko uyu musore aburana ubujurire ku gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023, icyakora IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ko bitewe n’uko umucamanza yagiye kwiga, urubanza rwe rwasubitswe rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

Tity Brown yongeye gusubikirwa urubanza nyuma y’uko rwari rwasubitswe ku wa 30 Ugushyingo 2022 rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023. Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Uyu musore utaranyuzwe n’iki cyemezo yahise akijuririra, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023. Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021. Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

Inkuru Wasoma:  Wa mukobwa wavuze ko gitifu yamukubise akamukura amenyo yatawe muri yombi.

Umwana bagiye kumuvuza mu bitaro bya Kibagabaga. Isuzuma ryakozwe n’abaganga, ryagaragaje ko uyu mukobwa atwite. Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije. Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizami nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo akaba yarasambanyijwe afite imyaka 17. Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe. Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.

Umunyamakuru Murungi Sabin akomeje gushinjwa izina riteye isoni bivugwa ko akoresha kuri twitter.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved