banner

Dore intandaro y’umwiryane no kuregana muri RIB hagati y’abanyamakuru Jean Paul Nkundineza na DC Clement no kubwirana amagambo y’intyuro.

Ku bantu bakurikira imyidagaduro nyarwanda,bamaze kumenyera abanyamakuru Jean Paul Nkundineza ndetse na Niyigaba Clement ukoresha izina rya DC Clement, bose bakaba bahuriye ku gufata inkuru zabayue mu myidagaduro bakazisesengura bibereye amatwi, kuburyo ababakurikira badasiba kuvga ko ari abahanga, nubwo batandukaniye ku nkuru bakunda gusesengura, aho Nkundineza akunda kuvuga izirimo amategeko mu gihe Clement avuga iza rusange.

Hamaze igihe gito hari umwiryane muri aba banyamakuru kuburyo nabo batatinye kubigaragaza aho buri wese asigaye akora ikiganiro ntasobe kuvuga mugenzi we, kugeza n’aho hazamo kubwirana amagambo amwe yitwa ibitutsi, ndetse kuri ubu hakaba harabayeho no kuregana mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenza ibyaha RIB umwe yifuza ko undi yakurikiranwa, gusa yaba Nkundineza cyangwa se Clement, ababakurikira ntago babashaga gusobanukirwa icyo bapfa.

Mu minsi yashize ubwo Nkundineza yari ari muri station ya polisi aho yari ari guhanirwa ko yasanzwe na polisi atwaye imodoka yasinze akajya gukurikiza igihano giteganwa n’itegeko ko umuntu usanzwe yasinze agatwara ikinyabiziga afungwa iminsi itanu n’imodoka ye igafatirwa, nibwo umunyamakuru Clement yasohoye ikiganiro avuga ko hari umuntu washakaga kumufungira umuyoboro we wa YouTube, gusa ntago yigeze avuga ko uwabikoze ari Nkundineza ariko amakuru yagiye atambuka ahantu hose yavugaga ko ari Nkundineza wabikoze.

Ibi byatumye ubwo Nkundineza yafungurwaga akakira ayo makuru akunda kuvuga Clement cyane, anavuga ko ari mubishimiye ko yafunzwe, dore ko abantu bamenye ko Nkundineza yafunzwe batangiye gukwirakwiza amakuru ko ntayindi mpamvu afunzwe uretse ibiganiro akunda gukoraho bijyanye na politiki, byatumye mu kiganiro yakoze kuri Jallas ubwo yafungurwaga yikoma cyane uyu Clement na mugenzi we Bigman bakoze ikiganiro cy’ifungwa ry’umuyoboro wa YouTube wa Clement.

Kuri uyu wa 02 gashyantare 2023 Clement yatangaje ko yahamagajwe kuri RIB bamubwira ko Nkundineza yamureze kubwo kumutuka ibitutsi nyandagazi mu ruhame, mu kiganiro yakoreye kuri 3D TV Rwanda, aho muri icyo kiganiro ubwo Clement yavugaga kuri Nkundineza, yavuzemo amagambo “ubugoryi n’ubujiji” byerekeye ku bikorwa bya Nkundineza, Clement akaba yavuze ko agera kuri RIB yasabye imbabazi avuga ko Atari abigambiriye yewe akanemera gusaba imbabazi.

Inkuru Wasoma:  Rutangarwamaboko akubise akanyafu Apotre Mutabazi mu marenga| ababajwe cyane na mama wa Miss Elsa| avuze kuri Bamporiki anenga n’itangazamakuru.

Nubwo aba bombi batagaragaza ibibazo bafitanye hagati yabo, ariko mu minsi yashize Clement yigeze gukora ikiganiro kirekire cyane cyananenze n’abantu bamukurikira, aho yavugaga anerekana ibimenyetso kuri Nkundineza, ubwo umugore we yari ari hafi kubyara maze uyu Nkundineza akajya kugura indaya ariko ikagirana ibibazo nawe kubw’amafranga, muri icyo kiganiro Clement yazanye amajwi y’umuntu uvuga nka Nkundineza ndetse n’umukobwa windaya, byanatumye Nkundineza amera nk’useba kubwo kwitwa ikigwari cyagiye kugura indaya mu gihe umugore we yari atwite ari hafi kubyara.

Iyo Nkundineza avuga kuri Clement amera nk’uca ku ruhande nk’uko bigaragara mu biganiro akora, ariko Clement we avuga ko atazi ikintu bapfa, nubwo muri iki kiganiro yakoze yatangaje ko atekereza ko ibibazo bafitanye bishobora kuba bituruka ku kuba yaragurishije umuyoboro wa YouTube yari afite mbere, uwo yawugurishije agashaka kumwiba amafranga ye, bigatuma Clement yisubiza uwo muyoboro mu buryo butemewe maze uwari wawuguze akanyura kuri Nkundineza amusaba ubufasha, aribwo yaje guha Clement amafranga ye Nkundineza akamusaba kumugurira akaba ari nako byagenze.

Abakurikira aba bombi ku mbuga nkoranyambaga banyuze mu bitekerezo batanga ku nkuru bakora, bagaragazaga ko ikibazo kiri hagati y’aba ngaba byaturutse umunsi Clement asebya Nkundineza agaragaza ko yagiye kugura indaya umugore we agiye kubyara, kuva ubwo buri kantu kose umwe avuze ku wundi undi akakuririraho kugeza ubwo Nkundineza yagiye no kurega kuri RIB Clement ko yamututse.

Muri iki kiganiro Clement yakoze yatangaje ko nta hantu aziranye na Nkundineza kuburyo baba bafitanye ikibazo gikomeye, dore ko bajya kumenyana Nkundineza ariwe wahamagaye Clement mbere amubwira ko akunda uburyo akoramo inkuru, ariko nyuma hakaza abantu bazanye amajwi bayaha Clement arimo Nkundineza avuga ko Clement Atari umunyamakuru nk’uko Clement abitangaza, gusa nubwo Clement avuga ibyo nta kintu Nkundineza arabivugaho.

Clement yakoze ku kinyamakuru umuryango, isibo tv kuri ubu akaba yikorera ku muyoboro we wa Youtube, mu gihe Nkundineza yakoze kuri bwiza, umuryango, umuseke ariko kuri ubu akaba anakorera ibiganiro by’ubusesenguzi kuri Jallas official tv.

Umujyanama w’ubuzima yabujijwe gusambana yiyahuza ibinini by’imbeba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved