Dore inzira 8 wakoresha ukarinda umukunzi wawe kuguca inyuma bihoraho

Abantu bakunda kuvuga ko nta kintu wakora ngo umukunzi wagambiriye kuguca inyuma ube wabimubuza, ariko se uzi impamvu byibura umuntu afata umwanzuro wo guca inyuma uwo bakundana? Nubwo hari abantu bavuga ko guca inyuma umuntu bishobora kumubera karande ariko si ko bimeze, n’umwe ubikora by’akamenyero aba afite impamvu yabimuteye. Dore inzira 9 ushobora gukoresha ukarinda burundu umukunzi wawe kuguca inyuma.  Tureke iby’umuco! Dore impamvu 6 zituma abakobwa batinya gutera intambwe mbere ngo babwire abahungu ko babakunda

1 NTUKAMWEREKE KO BURI GIHE AGUSHAKIYE UBONEKA: akenshi iyo umuntu mukundana amaze kwizera neza ko agufite kandi yakubonera igihe agushakiye, ibyo guharanira urukundo ndetse no kwitabwaho ntago aba akibirebaho kuko aba abifite. Gusa nanone umuntu mukundana ashobora kujya ku wundi kubera ko ugaragaza ko utamwitayeho cyane. Urukundo ni nk’ururabo, buri munsi ruba rugomba kwigirwa uburyo bwo kuhirwa kugira ngo rukomeze rutohe.

2 KU BUSHAKE MUBWIRE KO NTACYO BYAGUTWARA ARAMUTSE AGUCIYE INYUMA: abantu benshi bakunze kwigengesera iyo babujijwe gukora ikintu runaka. Koresha ubwo buryo umubwira ko kuguca inyuma ntacyo byagutwara, ariko nanone ashobora guhita aguca inyuma kubera kwitiranya uburyo wabivuzemo, ari nayo mpamvu niba uhisemo kubimubwira ugomba gucunga injyana ubivugamo.

3 SHYIRAMO IMBARAGA MU KUGARAGARA NEZA KURI WE: Ikintu abantu bakundana badakunda kwitaho nyuma yo kubona ko bameze neza mu rukundo, ni uko umukunzi wawe iteka ikintu cya mbere yitaho nk’igihe mugiye guhura n’ubwo bifata akanya gato ariko ni uko usa. Gerageza kwiyitaho cyane cyane mu buryo umukunzi wawe uzi ko akunda, bizagufasha gushyira ubuhehere ndetse n’uburyohe mu rukundo rwanyu.

4 GERAGEZA KWIRINDA KWEREKANA KO ARI WOWE UYOBOYE: abantu benshi bakunze guca inyuma abo bakundana mu buryo bwo kwibohora ingoyi abakunzi babo baba babaziritseho. Muri ubu buryo gerageza kwiringaniza na we mu nshingano zo kubaka urukundo rwanyu bitazatuma aguca inyuma yibohora umutwaro umushyiraho. Gusa nanone, hari umuntu mukundana bikaba ngombwa ko umuyobora kugira ngo urukundo rwanyu rube rutekanye, rero niba bimeze gutyo, wowe reba uko mumeze mu rukundo wite cyane ku buryo bwo kwitwara n’umukunzi wawe bigatuma ataguca inyuma.

Inkuru Wasoma:  Umukunzi wawe niba akora ibi bintu nta kabuza aguca inyuma. Dore ibimenyetso bimwe na bimwe.

5 TUMA UMUKUNZI WAWE AMENYA KO AZICUZA NARAMUKA AGUCIYE INYUMA: ushobora gutuma umukunzi wawe yishyiramo ko azicuza kandi akagira igihombo mu buzima naramuka aguciye inyuma, ushobora kumubwira ko naramuka abikoze uzaba umuyobozi wa buri gikorwa cyose kizaba mukundana cyangwa se akaba azishyura amafranga runaka menshi igihe wamufashe yaguciye inyuma.  Gusa nanone igikorwa nk’iki kigira n’ibibi ku rundi ruhande, kuko ntaho bitandukaniye no kumutera ubwoba bikaba byatuma bigabanya umuhate yashyiraga mu kutaguca inyuma.

6 TUMA UMUKUNZI WAWE AMENYA KO NARAMUKA AGUCIYE INYUMA MUZATANDUKANA: ushobora kubwira umukunzi wawe ko ibyanyu bizaba birangiye naramuka aguciye inyuma, ibi bizatuma yigengesera yirinde kuguca inyuma niba yumva uri uw’agaciro kuri we. Gusa nanone mu gihe umubwiye ibi ngibi, umukunzi wawe ashobora kwiyumva nk’aho udasanzwe umwizera ku rundi ruhande kuburyo bishobora kubaviramo kutumvikana cyangwa se impaka ndende.

7 SABA UMUKUNZI WAWE GUKORESHA IFOTO YANYU MURI KUMWE MU KIRAHURI CYA TELEFONE YE: abantu bazamenya ko yafashwe igihe baboney ifoto yanyu mu kirahuri cya telephone ye, nanone kandi bizatuma umukunzi wawe ajya agutekerezaho buri uko akubonye muri telephone ye. Gusa nanone ku rundi ruhande, ashobora kubibona nko kumuyobora mu gihe mutabanje kubiganiraho ngo abyemere mubyemeranijeho.

8 EREKA UMUKUNZI WAWE KO ARI MU MARUSHANWA N’ABANDI: tuma umukunzi wawe akwitaho cyane umwereka ko ari mu marushanwa. Ibi bizatuma abura umwanya wo kuguca inyuma kubera ko azaba aganjwe no gufuha kwinshi. Gusa nanone, ibi ntago ari byiza kubikora cyane cyangwa se kubimwereka cyane kuko ahubwo ashobora gutangira gukeka ko ari wowe uri kumuca inyuma.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved