Dore uburyo amakimbirane y’abakoresha twitter hano mu Rwanda ashobora kubyara urwangano mu buzima busanzwe.

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa twitter kuri ubu bamaze kubimenyera ko habayemo kwigabanyamo imitwe bakoresheje amazina, aho abafite abantu babakurikira benshi ku ma konti yabo biyise “Big fishes” naho abatangizi ndetse n’abafite ababakurikira bake bakabita “small fishes”.

Kubera guharanira kuzamura umubare w’abantu babakurikira kuri uru rubuga, abantu basigaye bakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo bakurikirwe, muri bwo harimo gusaba abafite ababakurikira benshi kubamamariza ama konti yabo, abandi bagakoresha ubunararibonye mu buryo bwiza cyangwa se ububi kugira ngo bakurikirwe.

Mu buryo bwo gushaka ababakurikira, harimo n’abakunda kwandika kuma konti yabo ko bafite ama video y’urukozasoni ya bagenzi babo cyane cyane abafite ababakurikira benshi, kugira ngo abantu bakurikira abavuzwe baze kureba izo video banabonereho gukurikira abo babi postinze.

Muri iki gihe tugezemo, hagezweho amakimbirane y’abiyita big fishes ndetse na small fishes, aho twitter ifite “community guidelines” igihe umuntu atanze konti y’undi muntu ko idakurikiza amabwiriza cyangwa se ivuga ibitubaka rubanda, company ya twitter igahita ifunga rwa rukuta bakoreye “report”, ibyo bikaba bituma habaho gukimbirana kwaba big fishes ndetse naba small fishes.

Ubwo turi gukora iyi nkuru ahanini twagendeye ku bitekerezo bya bamwe mubakoresha twitter, aho hari abatari gucana uwaka, nyuma y’uko hari umwe bafungiye konti ya twiiter ariko bakaba barimo kubishinja abandi ko aribo babakoreye report, bikanarenga hakabaho kuryana batukana ku rubuga nta gitangira, abantu bakaba barimo kwibaza uko byagenda abo bantu bashyamiranye baramutse bahuye mu buzima busanzwe icyaha, umwe ashinja undi ko yamufungishirije twitter.

Inkuru Wasoma:  Abantu bagiriye Ndimbati inama yo kurya ari menge nyuma yo gushinga ubushuti na Fridaus, umunyamakuru Sabin uvugwaho ubugambanyi Ndimbati amusaba ikintu gikomeye

Ubusanzwe urubuga rwa twitter hari urwego ugeraho ugatangira guhembwa bitewe n’uko wakoze, ibi bikaba bituma konti ya twitter ihenda cyane dore ko bigoye kuyibonera abantu bagukurikira kuri yo, ari naho bibera ikibazo ko umuntu bafungiye twitter biba bizongera kumugora cyane gukora iyindi akabona abantu bamukurikira benshi nanone.

Mu gihe abanyarwanda bavuga ko atarenze, Mukansanga Salma yashyizwe mu bagore b’icyitegererezo ku isi.

Umusore ukora bene ibi bintu abakobwa bamwubaha cyane bakanamukunda.

https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1600839247136624640

https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1600476814702280704

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved