Dore uburyo kubandwa kwa kera kwasimbuwe no kujya mu nsengero kw’iki gihe

Uyu munsi uvuze kubandwa benshi babifata nk’ibishenzi cyangwa se umuco wanduye utakigezweho mu kinyejana cya 21, nyamara ni umwe mu migenzo yahoze ikomeye mu buzima bw’Abanyarwanda bo hambere. Ni ijambo rikomoka ku ‘Kubandwa Imana’ bishaka kuvuga “Kwizera Imana no komatana nayo”. Kubandwa bivuze komatana n’ikintu cyangwa umuntu cyangwa se wabishyira mu by’imyizerere, bikavuga “ kwizera kutajegajega”.

Mu myaka ya 1543 mu ntangiriro z’ubutegetsi bw’umwami Mutara I Nsoro Semugeshi, nibwo kubandwa byatangiye gukorwa mu Rwanda, bitangizwa na Ryangombe wageze mu Rwanda ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1510-1543. Kubandwa ni umuhango wahurizaga hamwe Abanyarwanda mu kwimakaza urukundo, ubumwe n’amahoro no kugarura ubumana n’ubumuntu. Mu itangira rya wo ni ho hahanzwe itsinda ry’Abanyarwanda babyihebeye ryiswe “Imandwa”.

Iyo imandwa zateranaga, zabaga zifite amarwa (inzoga) ivugirwaho amagambo batongeraga uwo bagiye kubandisha. Ayo marwa yabaga ari mu kabindi gato kandi nta musemburo bashyiragamo, yabaga agenewe uwo muhango gusa. Babagaga isekurume y’Ihene amaraso yayo bakayifashisha mu Kwatuza. Byose bigaherekezwa n’umutsima w’uburo ndetse n’ingwa y’inono yafashaga kweza imandwa.

Mu gihe cyo kubandwa, umuntu utarabanzwe ntabwo yemererwaga kuhagera ndetse yitwaga ‘Inzigo’. Inteko y’imandwa yagombaga kuba igizwe n’ibyiciro byose by’ubukungu bw’abanyarwanda, mu rwego rwo kwerekana ko bose bareshya imbere y’Imana. Ugiye kwinjizwa mu mandwa, bamubwiraga amagambo bita imitongero atandukanye, bakamwereka ukwezi, bamubwira ngo nakumanure, akababwira ko atabishoboye. Nibwo bamubwiraga bati “Uko bikunaniye ari na ko uzananirwa kumena ibanga.”

Bahitaga bafata ya maraso y’imfizi y’ihene babaze bakayamusuka ku gahanga, bakamunyanyagiza ingwa yera mu mutwe. Basozaga babyina, ibyo bitaga gusetsa Imana. Imandwa zarasengaga ndetse zifite ubwoko bw’amasengesho yazo bitaga ‘Ibisabisho’. Mu gusenga kwabo babaga bavuga bati “Seka, gororoka Mana y’i Rwanda, urampe kubyara, urampe guheka, nzagutereka intango umunsi Kamena yamennye ijuru”.

Inkuru Wasoma:  Apotre Gitwaza yemeje ko mu Rwanda huzuyemo ba pasiteri b’inzererezi

Impamvu bavugaga ngo umunsi Kamena yamennye ijuru, ni uko ari bwo amasaka yabaga yeze, maze bakenga bagahamagara abaturanyi bakanywa. Ubu buryo bwo kubandwa nibwo busa neza no gusenga byazanywe n’amadini mvamahanga mu gihe cy’ubukoloni. Kubandwa Imana ntibyavuyeho, nta n’ubwo bikorwa rwihishwa ahubwo byahinduye isura n’inyito hakurikijwe umusirimuko w’Abanyarwanda, ugendanye n’umuco w’iyogezabutumwa ry’abanyamadini. Ntaho bitaniye no kujya mu materaniro cyangwa se mu Misa by’ubu.

Iyo winjiye mu idini, hari imihango ukorerwa kugira ngo wemererwe kuba nk’abo irimo no kubatizwa, ntaho bitaniye no kubandisha no kwatuza umuntu. Kubandwa habagamo uwakubyaraga mu mandwa, ugereranywa n’umubyeyi wa batisimu mu madini y’ubu. Iyo wabaga utarabanzwe, ntiwashakanaga n’uwabanzwe, kuko witwaga “Inzigo”. Twabigereranya n’uko mu banyamadini b’ubu bavuga ko umuntu utarabatizwa atemererwa gushakana n’uwabatijwe mu idini. src: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Amatorero atandukanye azagira uruhare mu iyimikwa ry’umwami Charles III

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved