Dore uburyo wakoresha uba hafi umusore wababajwe mu rukundo bikarangira agukunze.

Twese tuba dukeneye umuntu utuba hafi iyo turi mu bihe bigoye nyuma y’uko abo twakundaga baduhemukiye.  Buriya umuhungu washenjaguwe umutima, ushobora kumuba hafi ku rwego ashobora no kubona ko ushobora kuba wamubera umukunzi. Hano hari uburyo bwagaragajwe n’abasore 148 mu myaka yabo y’ubugimbi bagaragaza ubu buryo butanu ushobora kuba hafi umusore wababajwe bikarangira umwiyeguriye.

1 KUGIRA NGO YUMVE AMEREWE NEZA, MUBWIRE KO AMAKOSA ATARI AYE.

Umusore umwe yaravuze ati”buriya igitsinabago cyose gikunda umukobwa umuba hafi anamuhumuriza mu bihe bigoye”. Iyo umubaye hafi rero ukamwereka ko uzi imbaraga nyinshi cyane yashyize mu rukundo rw’umukunzi batandukanye, ndetse ukanamubwira ko umuri hafi muri icyo gihe cyo gushenjagurika ku mutima we, ushobora kugenda utwara amarangamutima ye.

2 MWEREKE KO UBABAJWE N’UBURIBWE ARIMO

Aha iyo umweretse ko ubabajwe no kuba afite uburibwe bw’umutima, ibi bituma umwiyegereza cyane akamera nk’uguhungiyeho haba ku mubiri ndetse n’uburyo bw’amarangamutima. Umusore umwe yaravuze ati” umukunzi wanjye yambaye hafi igihe nari mu kababaro, buri uko nataga amarira yariranaga nanjye, nguko uko naje kwisanga namukunze”.  Ushobora kumwereka ko ubabajwe n’uburibwe bwe, ndetse ukanabimwereka kenshi gashoboka.

3 MWIBUTSE KO IBINTU BYOSE BIBAHO KUBERA IMPAMVU

Ba hafi ye umubwira amasomo y’ubuzima. Umusore umwe yaravuze ati” inshuti yanjye nabonye ko iciye akenge (mature) ubwo yambaga hafi nyuma yo guhemukirwa kwanjye”.  Aha ushobora no kumubwira uti” buriya umuntu aba umugabo wa nyawe kandi ukomeye ku mutima nyuma y’uko ahemukiwe mu rukundo kuko nibwo amenya uko yitwara atazanongera guhemukirwa”.  Hano ikintu gituma akwemera cya mbere ni amagambo yawe yuzuye kandi arimo ukuri.

4 MUBWIRE KO ATARI NGOMBWA KUKWEREKA KO NTA KIBAZO AFITE, Mwemerere kukwereka ko ashenjaguritse.

Inkuru Wasoma:  Dore amayeri mashya abakobwa badukanye mu gukura ibyinyo abagabo.

Mwemerere kukwereka uburyo ataye umutwe imbere yawe, uburyo kubabazwa byamushegeshe. Umusore umwe yaravuze ati” buriya njyewe umuntu wumva intege nke zanjye n’akababaro ni we nkunda”. Uwo musore azakubwiza ukuri nuramuka ugeze mu ndiba y’ikibazo afite maze ukamubwira ko buriya uburyo arimo kukwereka ko akomeye ubizi neza ko Atari ko bimeze.

5 MUFATIRANE NONEHO UMUBWIRE KO NAWE URI KUMWIYUMVAMO

Buriya umusore wabaye hafi igihe yariraga amarira yo gushenjagurika umutima, ushobora kumutungura umubwira ko nawe usigaye umwiyumvamo. Birashoboka ko ashobora no kwemera uramutse umubwiye ko mwasohokana.  Umusore umwe yaravuze ati” buriya iyo twataye umutwe, tuba ba bijya iyo bigiye”.  Numusaba gusohoka akabyemera, hita upanga uburyo bwiza uzamwerekamo ko umukunda nyabyo mbere y’uko acururuka. Biba ari ngombwa ko ari wowe utera intambwe ya mbere ku guteretana kwa mbere, ibindi birikora.

Reka nkwibutse ko ibi byose tuvuze haruguru ari ibintu ugomba gukora bikuvuye ku mutima, Atari ugukinisha umusore wababajwe kugira ngo urebe koko niba birakora, kuko igihe ubikoze akaza kugukunda maze bikazarangira amenye ko wari uri kumukinisha, rwose uzaba umushinze icyuma mu gisebe kandi birababaza cyane. Igihe n’icyizere yari yaragutayeho kiba impfabusa ku buryo ashobora no kugenda akuvuga mu bandi bantu ko ari wowe muhemu wa mbere, wamukoreye nk’ibyo yakorewe kandi wari usanzwe ubizi.

Ntugacikwe n’izi nama z’urukundo n’ubuzima busanzwe tugenda tubagezaho buri munsi, bityo uzajye uza kudusura ku rubuga rwacu wirebere inkuru twabateguriye za buri munsi n’amakuru agezweho. +250788205788

Ibimenyetso bigaragaza ko umukunzi wawe ashaka ko muryamana| niba umukunzi wawe umubonaho ibi bintu nta kabuza arashaka kuryamana nawe

Inkuru Wasoma:  Menya ingaruka mbi cyane ku buzima ziterwa no kuba wihambira mu rukundo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved