Hari igihe mu buzima bwacu twumva turi hasi cyane twanacitse intege, noneho bikaba bibi cyane iyo nta muntu dufite watuzamurira akanyamuneza muri ibyo bihe. Igihe wageze mu bihe nkâibyo ugomba kwibuka ko buri muntu wese uri hano ku isi yahawe impano ye agomba gukoresha, maze ahubwo ukita ku kuyivumbura maze ukongera ugahagarara ugashikama.
Ariko, ikibazo gikomeye cyane wakwibaza ni, gute wavumbura impano yawe? Inzira zâubuzima ndetse no guhangayikira uko tuzabaho ejo dushaka igeno ryâumunsi bituma twiyibagirwa tukabura nâumwanya wo kwitekerezaho, ariko ubuzima iyo bugushyize ku mavi nibwo icyizere kigenda cyose. Uba ugomba kwishakamo imbaraga rero maze ukavumbura impano yawe muri icyo gihe.
Hari uburyo bwinshi cyane wavumburamo impano yawe, bumwe muri bwo tugiye kubukugezaho muri iyi nyandiko. Niba ushaka kuvumbura impano yawe ugatangira kuyikoresha mu bintu bigufitiye inyungu, aka niko kanya ko kumva neza izi ngingo.
Niba ufite iyi myitwarire menya ko ufite ubu bwoko bw’amaraso
1 IBAZE IBIBAZO BYâINGENZI KU BUZIMA BWAWE
Nta muntu uhuza ubuzima nâundi iyo bigeze ku buzima bwite. Ibisubizo wabona igihe wibajije ku buzima bwawe bwite bitandukanye nâibyundi. Niba ushaka kumenya ibintu ufitiye ubushobozi kurusha ibindi mu buzima bwawe bwâahazaza, ni ingenzi kwicara ukibaza ibibazo byâibintu waba ushoboye mu buzima bwawe. Ibi kandi binagufasha kumenya ubushobozi ufite kuri buri kintu cyose uhura nacyo mu buzima bwawe. Kandi nanone Numara kwibaza ibibazo nkâibi ku buzima bwawe bizakwereka ibintu wagakwiye kuba wakwitaho kurusha ibindi.
Ushobora kuba uri kwibaza ibibazo wagenderaho wibaza kugira ngo ukore ubu buryo bwa mbere bwo kumenya inzira wacamo uvumbura impano yawe, ariko hari abashakashatsi babyoroheje kuburyo bagufasha kumenya uko wavumbura impano yawe bagendeye ku miterere yâubuzima ubayemo, nkâurugero niba ucecetse, uhora utuje, abantu bakwiyumvamo, umusaruro utanga mubyo ukorera abandi, nâibindi. Gukoresha ubu buryo bwa Myers-Briggs Type Indicator, urebeye kuri iyi foto iri hasi, buri nyuguti enye zisobanuye umuntu wese bigendanye nâuburyo yitwaramo nâuko abayeho, maze uhite ubona ubusobanuro bwâuko ubayeho bigendanye nâinyuguti usanga nyine hano kuri Myers-Briggs Type Indicator.
2 SHAKISHA IKINTU GITUMA UKOMERA KURUTA IBINDI (stonger)
Ikiranga impano ni ukumenya ikintu gituma ukomera kurusha ibindi mubyo uhoramo mu buzima. Iyo tuvuze gukomera ni ukubaho ufite intego, uko uburambe bwiyongera umunsi ku munsi ndetse nâuburyo unyurwa nabyo (satisfaction) kandi nawe urabizi ko aribyo bintu ubu buzima bushingiyeho. Hari ubwo wigeze ugera mu buzima ugasanga ibintu byose biri kwijyana kandi byoroshye cyane, iyo ushoboye gukora ibintu neza, ibintu urimo gukora birakorohera.
Ubuzima bwacu bwâimbere budusunikira ku bintu byoroshye mu kubishyira mu bikorwa, bityo gutekereza ikintu mubyo ukora byose nicyo wakoze gishobora kuba kikoroheye kurusha ibindi ni inzira ya kabiri yo kuvumbura impano yawe nyayo. Ushobora gusanga ikintu kigukomeza kandi ukishimira kugikora harimo kuba wakina nâabana, nabyo ni uguhita ubishyira mu bikorwa maze ukabigira umwuga kuko aribyo bikorohera.
3 MENYA IKINTU UTAKAZAHO AMAFRANGA MENSHI KURUSHA IBINDI
Uburyo bwiza bundi bwo kumenya impano yawe ni ukumenya ibintu utakazaho amafranga yawe kurusha ibindi. Nureba neza mugihe kingana nâamezi 12 uzabona ahantu amafranga menshi wayashyize, icyo kizaba ari ikintu ukunda kurusha ibindi. Nkâurugero ushobora gusanga warashyize amafranga menshi mu kujya muri gym, iyo aba ari impano yawe. Ubu buryo uhita ubukoresha kugira ngo noneho ibyo ukora ubiteze imbere ntibibe ibyo kubikora gusa ahubwo bivemo nâubuzima bwawe bwa buri munsi nâahazaza.
Wigeze urota uri kuguruka cyangwa se ujya urota uri kuguruka?dore icyo bisobanura mu buzima bwawe
4 BAZA INSHUTI ZAWE IBYO ZIBONA KO ARI IBYIZA NâIBIBI BYAWE.
Kuki utakwegera abantu bakuba hafi ngo ubabaze ku buzima bwawe? Inshuti nâumuryango nibo baguhora hafi kandi bazi ibyo ukora byose, ndetse yewe ni nabo batagushidikanyaho ku bikorwa ukora. Ikirenze ibyo ni nabo bakubwira ibintu byiza kuri wowe. Niwegera abantu bawe ubabaza ibyiza nâibibi byawe, uzabasabe kukubwiza ukuri, kumenya integer nke zawe ndetse nâibibi byawe bituma ubyikuramo mu buzima bwawe. Bashobora kukubwira ko gutera urwenya cyangwa se gusetsa abantu aribyo bintu bya mbere babona ushoboye, iyo aba ari impano yawe.
5 BAZA UMURYANGO WAWE IBYO WAKUNDAGA CYANE KURUSHA IBINDI UKIRI UMWANA MUTO
Hari ibintu twese tuba dukunda iyo tukiri abana, ariko uko dukura tukagenda tubyikuramo kubera ubuzima turimo kwisangamo, nta bandi bantu baba babizi uretse mama wawe, papa wawe nâabavandimwe bawe, kuko nibo mwahoranye igihe kinini banazi nâubuto bwawe. Ahahise hawe mu buto hashobora kuguha ishusho yâibintu bigize ubumuntu bwawe. Iyo babikubwiye ugasanga muri byo harimo ibyakomeje kuguma mu bwonko bwawe cyangwa se ukaba ugikomeza kubikora no kubitekereza, uba ubonye inzira yo gukomerezaho wubaka impano yawe.
6 ANDIKA UBUZIMA URI KUNYURAMO MU GATABO RUNAKA (Journal)
Hari igihe tuba turi mu bihe bigoye aho kuvugana nâabantu biri kutugora, biba byiza gufata ikaramu nâimpapuro maze ukandika ibyo uri kunyuramo mu gihe runaka kugira ngo ubigendereho umenya ibintu urimo kwitaho cyane muri icyo gihe. Nyuma yâigihe runaka uzafate ibyo wanditse maze usome bizaguha kuvumbura ikintu wakoze cyane kurusha ibindi maze ugikuririzeho. Bizagufasha kumenya aho watakaje imbaraga zwe kâubushake kandi ukabikora ubikunze.
7 IBUKA IBYO ABANTU BAGUSHIMIYE CYANE
Hari ibintu byinshi dukora mu buzima, bimwe abantu bakabidushimira, ibindi ntibadushimire, aho uhita wibaza ibintu abantu bagushimiye maze wibaze uburyo wumvise umeze muri wowe ubwo bagushimiraga cyangwa se amagambo bakubwiye. Nyuma yo kubimenya gerageza kongera gushyira mu bikorwa ibintu nkâibyo, maze nubona ibisubizo biri kuva ku bantu bimeze nka bimwe byatumye ushimirwa mbere ukumva birakunyuze, uzaba umenye ibintu ukora neza kurusha ibindi.
Uko amapeti y’aba polisi b’u Rwanda akurikirana n’imishahara bahembwa ku kwezi
8 HITAMO GUHINDUKA
Nyuma yo kuvumbura uko wamenya impano yawe, ikiba gikurikiyeho ni uguhindura ubuzima kubera ko nâubundi uba wamenye ikintu gishya ugiye gukora kikoroheye kandi abantu bishimiye. Iyo wamenye impano yawe nta mpamvu yo gushidikanya ku kuyishyira mu bikorwa, ahubwo ugomba kwiha amahirwe yo gukora ibigushimisha ndetse binakoroheye mu buzima bwawe.
9 HITAMO IMPANO YAWE YA NYAYO
Muri byose twavuze haruguru bishobora kurangira usanze wifitemo impano nyinshi, ni byiza cyane kubera ko bigaragaza ko uba ufite umuhate mwinshi muri byose. Ikiba gikurikiyeho ni uguhitamo impano yawe ushaka kandi yoroshye kurusha ibindi muri izo wamenye. Fata umwanzuro ku mpano inyura umutima wawe na roho.
10 ZAMUKA KU RUNDI RWEGO
Kuba wamenye impano yawe ntago bihagije ahubwo ugomba no kuyizamura ku rundi rwego, umenya uko wayishyira hejuru cyane binyuze mu bikorwa ukora. Bisaba kwiga ndetse no kongera ubwenge kugira ngo nyine ube ikirenga muri ibyo bikorwa kuko nicyo ubuzima buvuze( kwiga). Soma ibitabo, reba ama video, uganire nâabakurusha ubumenyi muri byo,nibyo biagufasha kuzamura impano yawe. source: lifehack
Umuhanzikazi Bwiza agiriwe inama iruta izindi ku mashusho ye y’ubusambanyi