Iyo ugize amahirwe yo kujya mu kirori cyangwa se ahandi hantu hahurira abantu benshi, uba ufite amahirwe yo kuhava uremye ubushuti runaka cyangwa se umubano kubwo kuba wahahuriye n’abantu bashyshya. Aho rero uba ugomba gukora ibishoboka byose ntukore amakosa atuma abo mwahuye bagufataho umwanzuro w’ako kanya bavuga ko utababera inshuti cyangwa se mo kimwe umukunzi.
Ku bakobwa, twabazaniye ubwoko bw’abakobwa 5 abahungu bashobora guhura nabo bagahita bafata umwanzuro ntakuka ko uwo mukobwa atababera inshuti cyangwa se umukunzi kubera imyitwarire babagaragarije mu minota 30 ya mbere bagihura, aribo b’aba.
UMUKOBWA UGARAGARA KO YATAYE ICYIZERE, ATACYITA KUBYA MAKE UP CYANGWA SE IMYAMBARIRE YE
Umusore umwe yaravuze ati” imyambarire na make up ntago ari buri kimwe wagenderaho ariko umukobwa utiyitaho muri ubwo buryo uretse kugaragaza ko yavuye ku izima ryo guhura n’abahungu, aba yaranavuye ku izima ku buzima bwe”. Buriya iyo warekeye aho kwiyitaho biba bigaragaza ko wataye ibyizere mu buzima bwawe. Nubwo utakwita kubigezweho cyangwa se ngo bibe bikurimo, ariko kugaragaza icyitwa isuku no kwiyitaho bituma ugaragara nk’umukobwa kandi wigaragaje.
UMUKOBWA MUHURA AGATANGIRA KUNYWA ITABI
Umusore umwe yaravuze ati” ibi bintu ni uguta umuco. Njye buriya uretse n’ibyo nanga umukobwa ukorora adapfutse ibiganza ku munwa we cyangwa umukobwa uteza urusaku mu ruhame”. Buriya umukobwa udafite imyifatire n’imyitwarire myiza mu ruhame abahungu ntago bajya bamwiyumvamo. Nta muntu uba uri kwangiza, ariko kurya utabumbye umunwa cyangwa se guteza akavuyo unyeganyeza ibice bimwe na bimwe mu ruhame ntago bikundwa na bose. Niba uri umukobwa ufite iyi mico, ihagarike hakiri kare.
UMUKOBWA UHITA YITWARA NK’AHO AZIRANYE N’ABANTU BAGIHURA BWA MBERE
Umukobwa uhura n’umusore agatangiran guhita amuhamagara ngo bro, muvandimwe wanjye, ma niga, musaza ndetse n’andi mazina, icyo gihe umuhungu niyo yaba yari yakwiyumvisemo cyangwa se hari ikintu yagutekerejeho akikubona, uba wamaze guta indangagaciro zo kumubera umukunzi. Kuba inshuti n’abantu muhuye bwa mbere ntacyo bitwaye, ariko kubisanzuraho ubereka uwo uriwe bya nyabyo ntago babyakira neza. Kugeza ubwo wubaka ubushuti busanzwe ku muntu ubundi mukabasha kujya mubindi nyuma, ni ngombwa kwitwararika ugira ikinyabupfura, nibwo uba wirinze.
UMUKOBWA UTEREKANA KO YITAYE KUWO BAHUYE, AKAMUBAZA NK’IKINTU NTAGARAGAZE KO BIFITE ICYO BIVUZE (reaction)
Buriya umuhungu iyo avuze akubwira ntumwereke ko wumvise ibyo avuze cyangwa se ibyo avuze ko bifite icyo bisobanuye kandi ubyitayeho, bihita bimuca intege bimwereka ko n’ubundi nta ntambwe yatera ashaka kwita ku muntu wamweretse ku ikubitiro ko atajya yita ku muntu. Niba rero mukobwa ibyo bikubayeho wenda kubwo kuba ufite ubwoba, biba byiza iyo ubimweretse ko Atari uko wamwirengagije kugira ngo atagufata uko utari.
UMUKOBWA UHITA ATANGIRA KUBAZA IBIBAZO BIJYANYE N’AKAZI, UMUKORESHA, IMODOKA ATWARA N’IBINDI.
Buriya guhura n’umuhungu bwa mbere ugahita ushaka kwerekana ko ushishikajwe no kumenya ibye cyane n’ubuzima abayemo muri icyo gihe, bifatwa nkaho nta kinyabupfura ufite ndetse ushaka kumwinjirira mu buzima. Biba byiza iyo ushaka kumenya ibye, ukabanza kumusangiza ku byawe mbere, nibigenda gutyo nibwo azumva ko ari ibintu bisanzwe.