U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu, rutegura amarushanwa y’ubwiza yitwa miss Rwanda maze utsinze akambara ikamba mu gihe kingana n’umwaka wose. Aya marushanwa yatangiye mu mwaka w’1992 ariko gusa iki gihe ntiyahabwa agaciro ku buryo nuwatwaye ikamba iki gihe batamushyira ku rutonde rw’aba miss, ahubwo bakaba babara bahereye k’uwabaye miss 1993.  Umukobwa w’umu miss yatanze ubuhamya bw’ibyabereye mu buriri na Prince kid abantu babona impamvu urubanza rwaberaga mu muhezo

 

Tugendeye k’uko imyaka yagiye ikurikirana twabateguriye urutonde rw’uko miss Rwanda yagiye iba ndetse n’abagiye bayitwara muri iyi myaka yose itandukanye, ndetse tunagaragaza ubwiza bafite ku mafoto yaba ay’ubu ndetse n’igihe batorwaga. Reka duhere kuri uyu mwaka turamanuka tugera mu 1992.

 

 

2022: Nshuti Divine Muheto yatwaye ikamba rya nyampinga ku myaka 19 y’amavuko arangije amashuri yisumbuye.

2021: Ingabire Grace yabaye nyampinga w’u Rwanda afite imyaka 26 y’amavuko arangije amashuri ya kaminuza.

2020: Nishimwe Naomi yabaye nyampinga w’u Rwanda afite imyaka 22 y’amavuko.

 

2019: Nimwiza Meghan yabaye nyampinga ku myaka 21 y’amavuko. Nibwo Mwiseneza Josiane yamamaye cyane, akaba na miss Popularite. Abakemurampaka bari abagore gusa.

 

2018: Iradukunda Liliane yabaye nyampinga ku myaka 19 y’amavuko. Abakobwa bitabiriye miss Rwanda bakamiye mu tudobo tuvamo isabune. Ni nabwo umwe mubari mu kanama nkemurampaka Mike Karangwa ataje agasimburwa na Isheja Sandrine.

 

2017: Iradukunda Elsa yabaye nyampinga ku myaka 19 y’amavuko, nibwo miss Igisabo Uwase Hirwa Honorine yamamaye kubera imiterere ye.

 

2016: Mutesi Jolie yabaye nyampinga ku myaka 20 y’amavuko, Mutesi Jolly bamugereranije na Mickael Jackson.

 

2015: Kundwa Doriane yabaye nyampinga ku myaka 19 y’amavuko, Doriane bamwise umunyamahanga bavuga ko yavukiye muri Uganda biza kurangira bigaragara ko yavukiye anatuye mu karere ka Kicukiro.

 

2014: Akiwacu Colombe yabaye nyampinga ku myaka 19 y’amavuko,  ari naho umukobwa witwa Umuhoza Gislaine yakoze agashya akavuga ibifaransa byatumye abantu bacika ururondogoro. Nanone miss colombe bamuhaye imodoka ishaje itandukanye n’iyo ministeri y’umuco n’urubyiruko bari bamusezeranije na Hyundai birangira bamuhaye Nissan ishaje.

2013: nta matora yabaye, Aurore yamaranye ikamba imyaka 2 kubera ko muri uyu mwaka nta matora yabaye.

 

2012: Mutesi Aurore Kayibanda yabaye nyampinga ku myaka 20 y’amavuko, gusa miss yari asimbuye ariwe Bahati Grace siwe wamwambitse ikamba kubera ko atatumiwe mu birori nyuma y’uko yari yarabyaye.

 

2009: Bahati Grace yabaye nyampinga afite imyaka 18, aza kubyara agifite iri Kamba rya nyampinga bimubera igisebo kubera ko iyo ugiye kuba nyampinga urahira ko utazigera ubyara ucyambaye ikamba. Yabyaranye umwana w’umuhungu na Muhire William uzwi ku izina rya K8 Kavuyo.

Hagati ya 1994 na 2008 ntamarushanwa ya miss Rwanda yabaye kubera ko igihugu cyari cyarashegeshwe na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bityo bari bakiri kubaka ibyangiritse.

 

1993: Uwera Derira yahembwe ibihumbi 50 by’amanyarwanda ndetse bamuhemba n’ibindi bikoresho birimo amasabune, amavuta n’ibindi. Mu mwaka w’1992 habaye amarushanwa ya miss Rwanda ariko ntagaciro bayahaye ku buryo no ku rutonde rw’aba miss Rwanda hano ntago ajya ashyirwa ku rutonde kubera ko ababaye aba miss nta bihembo bahawe ikirenze ibyo uwaryegukanye yamenywe nabaryitabiriye gusa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved