banner

Dore uko Bruce Melodie, Bwiza, Alyn Sano, Niyo Bosco n’abandi bahanzi baserutse muri MTN Iwacu Muzika Festival I Ngoma [Amafoto]

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023, iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival ryongeye kubera mu karere ka Ngoma kuri paruwasi ya Kibungo. Ni iserukiramuco riserukamo abahanzi batoranijwe 8 barimo Chris Eazy, Bushali, Alyn Sano, Bwiza, Riderman, Bruce Melodie, Afrique, Niyo Bosco ndetse n’umuhanzi wo mu karere MTN Iwacu Muzika Festival iba igezemo.

Iri serukiramuco riba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo MTN, RFI, Tunyweless, RBC n’abandi. Si ubwa mbere iri serukiramuco ryari ribereye mu karere ka Ngoma kuko rigitangira muri 2019 ryahabereye kuwa 20 Nyakanga. Muri uwo mwaka ni nabwo ryatangiye ariko riza gukomwa mu nkokora na Covid-19, aho ryatangiye guca kuri televiziyo Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2023 iri serukiramuco ryatangiriye mu karere ka Musanze kuwa 23 Nzeri 2023, icyakora kuwa 20 Nzeri 2023 batanu muri aba bahanzi bari bataramiye mu karere ka Burera, kuwa 30 Nzeri bakomereza mu karere ka Huye, hari hatahiwe Ngoma kuri uyu wa 7 Ukwakira aho bazakomeza kuzenguruka igihugu cyose kugera no mu mujyi wa Kigali.

Reka turebere hamwe mu mafoto uko abahanzi bagiye bakirwa ku rubyiniro n’abafana n’uko bagiye bakurikirana. Ku mwanya wa mbere habanje kwakirwa Afrique, aho nk’ibisanzwe yinjiye ari kumwe n’ababyinnyi be yinjirira ku ndirimbo Akanyenga, akaba yishimiwe n’abatari bake.

Hakurikiyeho Niyo Bosco nk’ibisanzwe ku mwihariko we wo kuba ari we wicirangira inanga, yinjiriye ku ndirimbo ye ‘Ubugenza ute’ akurikiza ho urugi ubundi ‘seka’ yishimirwa cyane n’abari bitabiriye iserukiramuco. 

Hakurikiyeho Bwiza, winjiye n’ababyinnyi be binjirana udushya, no kuri iyi nshuro niko byagenze aho Bwiza yinjiriye mu ndirimbo ‘Yiwe’ akomerezaho n’izindi ariko ageze kuri ‘Do me’ n’abari bakonje bahita banyeganyega.

Chriss Eazy waje akurikira Bwiza ibushije i Huye yatashye bamwijujutira ko abapfunyikiye ikibiribiri, kuri iyi nshuro yiminjiyemo agafu ashyushya abafana be aho yinjiriye ku ndirimbo ‘Ese urabizi’ akurikizaho ‘Basi Sorry’ yaririmbanye na Paccy Kizito n’izindi asoreza kuri ‘Eden ikunzwe n’abatari bake. Kur iyi nshiro Chriss Eazy yaje nta mubyinnyi afite, akora uko ashoboye kose ashyushya abantu kuburyo yahavuye banezerewe.

Kuri iyi nshuro hakurikiyeho Sam Skay, umuhanzi ukorera umuziki mu karere ka Ngoma waturutse muri Art Rwanda wahawe umwanya ngo nawe yigaragarize abafana, ntabwo umuntu yavuga ko atakoze uko ashoboye kose nk’umuntu wari uhagaze imbere y’abantu benshi kandi adafite ubunararibonye buhagije.

Inkuru Wasoma:  “Nabyaranye na gitifu w’umurenge ariko aranjujubya| aramfungisha buri gihe iyo nshatse ko twandikisha abana”. Jaqueline ari gutabaza.

Inyuma y’aba bahanzi hakurikiyeho Alyn Sano, ubundi abahanzi bane ba mbere iyo bamaze kuririmba, abitabiriye igitaramo bahita bamera nk’abavuye mu gice cya mbere bameze nk’abageze ahashyushye, ibi bituma abahanzi bakurikiraho bategerezanwa imbaduko cyane kuburyo abakunzi b’umuziki baba bitabiriye birenze urugero. Alyn Sano acyinjira bazamukiye rimwe, wakubitiraho uburyo imyambarire ye ishitura benshi biba akarusho, yinjiriye mu ndiririmbo ‘Fake Gee’ n’izndi asozera kuri Allright, ubundi agafata Buryohe na Bianca bakabyina, bigatuma abantu barushaho kunezerwa.

Mbere y’uko abahanzi bakomeza, RIB yabanje kwibutsa abantu uburyo abatekamutwe batuburira abantu harimo kubahamagara bababwira ko babayoberejeho amafaranga, kubahamagara bababwira ko hari umwana wabo ukoze impanuka ngo baboherereze amafaranga bamujyane kwa muganga, kubatuburira ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi, bababwira ko uwo byabaho yakwegera ubuyobozi bukamufasha cyangwa se agahamagara nimero ya RIB 166. Aho niho Bushali yahise yinjirira sasa. Bushali amaze gufatwa nk’umwami w’urubyiniro kuko akizamuka abantu batangira gusimbuka ataranatangira kuririmba. indirimbo ze zari zibyinitse ariko ageze kuri ‘Nituebwe’ abantu ugira ngo bariwe n’inzuki kuburyo abantu bose batangiye kuririmba izina Bushido, uyu mugabo uririmba nta n’umufasha abafana bose aho bava bakagera baba bari ku ruhande rwe ni ibisanzwe.

Nk’ibisanzwe umuraperi Riderman ntabwo ajya atandukana na mugenzi we Karigombe ku rubyiniro, aho avuga ko impamvu iteka bajyana ku rubyiniro ari uko bahuza cyane mu mikoranire yabo, bakaba batagorana kandi bakoranye kuva kera. Uburyo aba bombi batwara abafana ni gake gake kugeza ubwo banakora n’ibiganiro ugasanga birangiye biyeguriye abafana. Mu bitaramo nk’ibi, Rider man anyuzamo akaganiriza abafana kuri RFI akanaha mugenzi we Karingombe umwanya wo kwigaragaza mu ndirimbo ze.

Bruce Melodie wari utegerejwe nk’umuhanzi mukuru yakubise agahigo ko kuba ari we waririmbye indirimbo nyinshi kuko yaririmbye indirimbo 14 zose zirimo iyo yahereyeho ‘Selebula’ Ikinya, ikinyafu, saa moya n’izindi asoreza kuri ‘Bado’. Bruce Melodie yeretswe ko akunzwe i Ngoma kubera ko yasanze indirimbo ze baziririmba neza cyane.

Abafana bari bakubise buzuye i Ngoma bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival.

Ivomo: InyaRwanda

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved