Nk’uko byari biteganijwe kuri uyu wa 25 gicurasi, Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko kugira ngo yumve imyanzuro y’urubanza yaburanye tariki 24 gicurasi 2022, aho yari ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranweho bifitanye isano n’ibyo ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akurikiranweho.

 

I saa cyenda zuzuye urukiko rwari rumaze guterana, n’ubundi babanza kumusomera ibyaha aregwa,ndetse runavuga ibyo impande zombi zireguye.

 

 

Iradukunda Elsa nawe yasabye imbabazi ko atavugishije ukuri ariko asaba kuburana ari hanze anakora akazi ke gasanzwe, anavuga ko ashaka gutanga umusanzu mu gutanga ubutabera. Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo bwari bwatanze impamvu zikomeye, ariko bwahisemo ko miss Elsa akurikiranwa ari hanze.

 

Urukiko rwavuze ko mu gufata umwanzuro w’uru rubanza rwagendeye kubyo ubushinjacyaha bwasabiye Iradukunda Elsa ko yaburana ari hanze, nkuko n’ubundi umuburanyi aburana nawe aribyo yasabye nubwo urubanza rwabereye mu muhezo. Umucamanza kandi yemeje ko Elsa afungurwa urubanza rukimara gusomwa.

 

Byari ibyishimo byinshi cyane kuri elsa ndetse n’abari baje kumva urubanza rwe, reba video.

 

 

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved