Ndahiro Valens Papy ni umunyamakuru umaze kumenyekana cyane ku gukora inkuru zo ku muhanda cyane cyane inkuru zikunda kuvuga ku bibazo abaturage bafite. Ubwo yari ari umu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ubwo yari ari mu kazi ke gasanzwe arimo gukora inkuru y’abazunguzayi bafatwaga n’abashinzwe umutekano barimo DASSO ndetse n’irondo, nibwo bamubonye maze bakaza kumusaba ko yareka gufata ayo mashusho.

 

Iki gihe ubwo bamugeragaho bigaragara ko batishimiye kubona amashusho y’ibyo bari gukora arimo gufatwa, kuko ni umugore wari uri gucuruza bafashe bakamwandagaza bamugaragura, bamusabye ko asiba amashusho ariko aranga ababera ibamba, bakomeza kumuhatira ababwira ko atabikora kandi nta burenganzira bafite bwo kuusaba gusiba ayo mashusho, abashinzwe umutekano nabo bamubwira ko bari mu kazi kabo, nawe abasubiza ko ari mu kazi ke.

 

Akimara kubasubiza gutyo bahise bamusaba kujya kwinjira muri pandagari ariko abahakanira atsimbatrara avuga ko atakwinjiramo, kugeza ubwo yabananiye bakava ku izima, agakomeza kuganira n’abaturage. Bamwe muri abo baturage yaganiriye nabo bamubwiye ko bahora bafite akarengane cyane, kubera ko ngo no muri iyo modoka y’isuku n’umutekano bari gushyiramo abantu, nta muzunguzayi numwe wari urimo kuko ahubwo bifatira abafite amaseta yo gucururizaho gusa.

 

Abaturage cyane cyane abagore bacuruza aho bakomeje kuvuga ko bakorerwa akarengane kuburyo bigera no ku rwego rwo gukubitwa, kandi nta kintu bafite cyo kubikoraho, gusa ubwo yahamagaraga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, yabwiye Papy ko nta muzunguzayi ujya ufatwa atabishaka, cyangwa se nanone n’uwo bafashe akenshi usanga ashaka kurwanya inzego z’umutekano, ariko byose bikorwa baba bagira ngo bace akajagari k’ubucuruzi bwo ku muhanda.

Reba video y’uko byari bimeze.

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved