Umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira centre ya Sake na Kanyamahoro, wemeje ko uri mu nzira ujya kwigarurira Goma kugira ngo utabare abaturage bagize igihe mukaga baterwa n’uruhande rwa Leta.
Ni byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka aho yatanze ubutumwa ku munsi w’ejo hashize tariki ya 23/01/2025, agira ati: “Abaturage ba Goma baratesetse cyane kimwe n’abandi Banye-Kongo. AFC/M23 iri mu nzira ijya kubabohora, bityo bagomba kwitegura kwakira uku kubohorwa.”
Yavuze ko abaturage b’i Goma bagomba kwitegura kwakira kuba mu mahoro. Kimwe cyo uyu mutwe wa M23 wanaburiye ingabo z’umuryango wa SADC n’iza MONUSCO izo bashinja kujana ibibunda binini ahabereye intambara, uvuga ko ushobora kwirwanaho ndetse kandi wemeza ko izi ngabo ziteguye kubagabaho ibitero.
Ati: “Ibimenyetso byose birerekana ko MONUSCO na SAMIDRC bitegura ku dutera, ku bw’iyo mpamvu turirwanaho.” Uyu mutwe wari wanavuze ko mu itangazo basohoye tariki ya 22/01/2025 babwiye ingabo za MONUSCO na SAMIDRC ko batari mu bo barwana.
Uyu mutwe kandi urashinja ingabo za FARDC kurasa mu nkambi y’abakuwe mu byabo iri mu bice bya Bulenga, muri teritware ya Nyiragongo, ibisasu bigahitana ubuzima bw’abasivile. Umuvugizi wa M23 mu bya politiki wungirije, Oscar Barinda yavuze ko icyo bashaka ari inzira y’ibiganiro, avuga ko umujyi wa Goma batawugose kugira ngo abawutuye baje mu kaga, hubwo ko bashaka amahoro.
Imirwano yabaye ahar’ejo nti yabereye i Sake gusa, kuko kandi yanabereye mu misozi ya Kanyamahoro muri teritware ya Nyiragongo hafi n’umujyi wa Goma. Byanarangiye uyu mutwe wigaruriye aka gace ka Kanyamahoro na Sake n’utundi duce duherereye hafi yahabereye intambara.
Hagataho, i Goma bamwe mu baturage baho bahungiye mu Rwanda ndetse kandi mu bahungiye muri iki Gihugu cy’igituranyi barimo n’abadipolomate.