Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iherutse gutangaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagabanyutse ukagera kuri 4.1% uvuye kuri 5.1% mu gihembwe cya kabiri cya 2024.
BNR yatangaje ko iryo gabanyuka ryatewe no kugabanyuka k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu na wo wagabanyutse ukagera kuri 5.3% uvuye kuri 6.4%, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba wavuye kuri 0.2% ugera 1.6%.
Ibyo byarushije imbaraga izamuka ry’umuvuduko w’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu ryo ryageze kuri 5% rivuye kuri 4.6%.
Kugabanyuka k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu, kwaturutse ku igabanyuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bibarwa hatabariwemo iby’ibyangirika vuba ryaburijemo izamuka ryagaragaye mu biciro by’amacumbi n’uburezi.
BNR kandi yagaragaje ko kugabanyuka k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba kwatewe ahanini n’ibiciro by’imboga byari hejuru mu gihe nk’iki umwaka ushize ndetse n’umusaruro mwiza wabonetse.
Ku rundi ruhande ariko, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu warazamutse ugera kuri 5% uvuye kuri 4.6% mu gihembwe cya kabiri 2024, biturutse ku kwiyongera k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibicanwa, by’umwihariko amakara.
Mu gihe kiri imbere kiringaniye ,biteganyijwe ko hazabaho umuvuduko udakabije w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu n’uw’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu.
Iteganyamibare ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mugihe cya bugufi ryazamutseho gato ugereranyije n’uko byari byitezwe mbere, biturutse ku mvura yatinze kugwa muri iki gihembwe cy’ihinga A.
Ariko kandi hazabaho umuvuduko udakabije w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa muri rusange kuko iteganyamibare rigaragaza ko ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga bizakomeza kumanuka.
BNR iti “Bityo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wari kuri 3.8% nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu Ukwakira 2024, byitezweko uzaguma kuba mu mbago ngenderwaho ku mpuzandengo ya 4.6% mu 2024 na 5.8% mu 2025.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2024, byazamutse ku kigero cya 5% ugeraranyije n’uko byari bimeze mu Ugushyingo 2023, mu gihe mu Ukwakira 2024 byari byazamutse kuri 3.8%.
Byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gas n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,6%.
Ni mu gihe mu Ukwakira 2024 ibiciro byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2023, bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gas n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,2%.
Muri Nzeri 2024 byiyongereyeho 2,5%, bitewe ahanini n’ibiciro by’amazu, inzu, amashanyarazi, gas n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,2%, na ho muri Kanama 2024, byiyongereyeho 5% bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19%.
Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 4,9% muri Nyakanga 2024, ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2023, mu gihe muri muri Kamena 2024, byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kamena 2023, bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,2%.
Muri Gicurasi 2024, ibiciro byiyongereyeho 5,8%, bigizwemo uruhare i n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 24,7%.
Yiyongereyeho 4,5% muri Mata 2024 bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 24,2%.
Muri Werurwe 2024, ho byiyongereyeho 4,2% bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,8%, naho ibiciro ku masomo byiyongera ku rugero rwa 4.9% muri Gashyantare 2024.
Mu gihe ibiciro ku masoko muri Mutarama 2024, byiyongereyeho 5% ugereranyije na Mutarama 2023, byiyongera bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,4%.