Ihuriro Alliance Flueve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 rigaragaza amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biheruka gusinya kuri uyu wa gatanu ko ari ntambwe ituzuye ariko y’ingenzi. Iri huriro rya bitangaje biciye mu muhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa mu ijambo rijyanye n’umunsi w’ubwigenge bwa RDC yagejeje ku baturage b’iki gihugu.
Aya masezerano yasinywe mu muhango wa bereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasinywe hashize imyaka itatu ibihugu byombi birebana ay’ingwe kubera intambara leta ya RDC irwanamo n’umutwe wa M23, amahanga avugako ishyigikirwa n’u Rwanda. Imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano ni uko ibibazo uriya mutwe ufitanye na leta ya RDC bigomba gukemukira muri gahunda y’ibiganiro byi Doha muri Qatar.
Nangaa mu ijambo rye yanenze ariya masezerano kuba areba igice kimwe mu bifite aho bihurira n’amakimbirane yo muri Congo. Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu bo nka AFC/M23 bashyigikiye inzira y’ibiganiro bya Doha hagati ya RDC, ndetse nabo kugira ngo bakemure impamvu zose z’ikibazo cya Congo , kandi akomeza ashimira leta ya Qatar na Emir wayo Chiekh Thamim bin Al Thani ubafasha kugira ngo bagere kuri ay’amahoro arambye.
Kandi Nangaa avugako ibyo AFC/M23 isaba bitahindutse kandi ko bizagerwaho ari uko gusa hari uburyo buha umwanya abo mu gihugu kugira ngo hakemurwa impamvu-muzi z’ikibazo cya Congo we ashinja ko giterwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.