Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga yazamuye mu ntera abasirikare basaga 727 bo mu Ngabo z’u Rwanda barimo n’abo ku rwego rw’abagenerali. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, Minisiteri y’Ingabo yanyujije itangazo ku rukuta rwa X, ivuga ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bari mu byiciro bitandukanye.
Muri iri tangazo hagaragayemo ko Abasirikare 4 bari ku rwego rwa Brig General bazamuwe bakaba ba Major General, Aba Colonels 17 bahawe Brig General naho Aba Lieutenant Colonel 83 bagira ba Colonels.
Iri tangazo rikomeza ryerekana ko ba Majors 98 bagizwe ba Lieutenant Colonel naho ba Captains 295 bagirwa ba Major, ba Lieutenant 4 bahawe ipeti rya Captain, abandi basirikare bato bari ku rwego rwa Non Commissioned Officers 226 bahabwa irya Second Lieutenant.
Izi mpinduka zigomba guhita zikurikizwa, usibye mu bihe byihariye abasirikare benshi gutya baherukaga kuzamurwa mu ntera umwaka ushize.