Kuva tariki 25 z’ukwezi kwa 4, 2022 Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince kid yafungwa, nibwo abantu batangiye kuvugana ubwisanzure ibyo bakundaga kuvugira mu matamatama ko muri miss Rwanda habamo ruswa, bitewe n’ukuntu abakobwa bakunda kuba bashyigikiwe akensi ataribo bahabwa ikamba rya nyampinga, bityo ngo byanga byakunda hakaba hari uburyo bigendamo ikamba rigahabwa uwo batakekaga.

 

Nyuma y’uko umuyobozi wa miss Rwanda afunzwe, abantu batangiye kwigirira icyizere cyinshi cyane ko burya ibintu batekerezaga kuva kera bishobora kuba aribyo, cyane ko noneho na bamwe mu bakobwa bagiye bitabira iri rushanwa bagiye bavuga ibyababayeho muri miss Rwanda, ibyo bituma ugushidikanya kwa rubanda ndetse n’abafana ba miss Rwanda muri rusange bashira urujijo byuzuye.

Inzu yarozwe: Bavuga ko basangamo umugabo wicaye mu cyumba batazi aho yaturutse.

 

Nubwo Prince kid yashyizwe muri gereza ariko ntago byatanze ubusobanuro bwose mu byavuzwe, kubera ko nubwo hari ibyaha yashinjijwe ndetse na bamwe mu bakobwa bagatanga ubuhamya, ariko hari abakobwa bagiye bashyirwa mu majwi ko aribo baryamana na we, harimo miss Elsa, Liliane ndetse na Meghan, n’uwitwa Hope, ariko ibyo nta bimenyetso byari Bihari bifatika ko koko aribyo, byatumye abantu basigara bari kwibaza niba koko ibyo byaba ari ukuri cyangwa Atari ukuri.

 

Haciyemo igihe nibwo hamenyekanye amakuru ko miss Iradukunda Elsa washyizwe mu majwi cyane ko yaryamanaga na Prince kid ndetse akaba amukunda byo gupfa, afunzwe na RIB nibwo abantu bameze nk’abafungutse amaso cyane bavuga ko nyamara bya bintu byatangiye bimeze nk’imikino ndetse bikirimo amabanga n’ubwiru, ariko bishobora kuba ari ibintu bikomeye kandi binini cyane, bagendeye ku byaha Elsa aregwa, banahita bahamya ko byanga byakunda ya majwi yaw a mukobwa wavugaga ko bariya ba miss bane twavuze haruguru baryamanaga na Prince kin ta kabuza aribyo, ibyo bakabivuga bagendeye ku kuntu Iradukunda Elsa yarwaniriye ishyaka prince kid ashaka kumukuraho icyaha.

 

Ibi byose tuvuze hejuru byatumye abantu bamera nk’abahumuka bavuga ko nta kabuza gukeka kwabo ariko, ariko ntago bibagiwe ibyavuzwe prince kid akimara gufungwa, ko Miss Mutesi Jolly yahoraga mu kanama nkempurampaka buri mwaka kuva yaba miss muri 2016, kandi abandi baba muri ako kanama gafata imyanzuro bahinduka ariko we ntahinduke.

 

Nyuma yo gufungwa kwa prince kid, abantu bavuze ko byanga byakunda ibyo bamurega Mutesi Jolly yaba abiziho, ndetse hanavugwa ko uyu Mutesi Jolly yaba ari igikoresho cya Prince kid akaba amukoresha mu kumutuma abakobwa beza Prince kid yifuza ubundi akaba aribo bahabwa ikamba binyuze kuri Mutesi Jolly.

 

Mutesi Jolly rero nawe abantu batangiye kumuvuga bavuga ko byanga byakunda ariwe muntu uzi byinshi mu byabereye muri miss Rwanda kurusha abandi, kuko uko bigaragara yari umunyamabanga wa Prince kid, ngo nubwo nyuma yaje kumera nk’umwihenuraho agashaka kurema agatsiko ke ashaka gutera Prince kid ishoti.

 

Ubwo Mutesi Jolly yajyaga mu itangazamakuru akavuga ko abagabo bose ari inyana z’imbwa, bamwe mu basesenguzi bakorera ibiganiro kuri YouTube bavuze ko ibi Mutesi Jolly ashobora kuba yarabitewe n’ibyo Prince kid yamukoreye, nko kuba wenda yaramusambanije kugira ngo amwambike ikamba rya nyampinga mu mwaka wa 2016, bityo akaba ari igikomere yagize icyo gihe cyatumye yumva yanze abagabo bose agahitamo kubita inyana z’imbwa.

 

Ni muri urwo rwego rero  abantu bari kuvuga ko igihe Mutesi Jolly nawe yafatwa akajya gutanga ubusobanuro aribwo iki kibazo n’uku gushidikanya kwavaho kuko ibintu byose bibera muri miss Rwanda abizi kurusha uko abandi babizi. Dukora iyi nkuru twagendeye ku bitekerezo twagiye dukura ku nkuru zitandukanye zakozwe kuri iki kibaz cya miss Rwanda ku buryo abantu muri rusange babyumva.

Uburyo umucamanza yakanzemo Prince kid n’umwunganira bwatumye abantu babyibazaho.

Ahuje ibimenyetso byatanzwe n’umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Prince kid agaragaza akagambane ka Mutesi Jolly.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved