Dore urutonde rwa filime nyarwanda 8 zikunzwe kandi ziri gukurikirwa cyane muri 2023.

Uko ibihe bigenda bishira ibindi bikaza, niko filime nyarwanda na zo zitera imbere kurushaho zikanigarurira imitima ya benshi mu Banyarwanda n’abandi babasha kumva Ikinyarwanda. Mu 2007 nibwo filime ya mbere yakinywe n’Abanyarwanda gusa yasohotse mu Rwanda bise ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’, ifite inkuru yerekerana ibintu duhura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Yakurikiwe n’iyitwa ‘Zirara zishya’ igaruka ku buzima buba hano hanze ariko igira umwihariko wo kugira uduce turimo urwenya ku bagabo bakinamo nka Kanyombya, Nyagahene n’abandi. Ku bantu bakunda kureba filime, bazi neza ko imiterere ya filime nziza bahitamo kureba, bagendera ku bintu bitandukanye bitewe n’uburyo yanditswemo , inkuru yayo, yaba iy’ibanze ku rukundo, ubuzima busanzwe, filime y’urwenya, abakinnyi bayirimo bafite ubuhanga mu gukina n’ibindi.

Ibi ni bimwe mu bituma zimwe muri filime nyarwanda zikurikiranwa n’abatari bake, uhereye ku yitwa Umuturanyi, Bamenya, City Maid n’izindi. Ubaye waracitswe na zimwe muri izi filime, twaguteguriye zimwe mu zo wareba igihe ufite akanya cyangwa uri mu karuhuko nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru yatangaje uru rutonde.

CITY MAID: Ni filime igaruka ku bintu duhura na byo mu buzima bwa buri munsi, aho usanga wari umukire uyu munsi ejo bigahinduka, ndetse n’ibihe inkumi n’abasore bahura na byo birimo ibibi, ibyiza n’ibibaca intege mu rukundo rwabo. Ni filime imaze igihe kitari gito yerekwa abakunzi ba sinema nyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo, kuri televiziyo y’u Rwanda buri Cyumweru ku wa Kane saa moya n’igice z’umugoroba no ku rubuga rwa ‘Zacu entertainment’

IMPANGA: Ni filime y’uruhererekane igaruka ku bakobwa b’impanga Kami na Keza bafite imico itandukanye, Kami witonda ukunda gusenga agakundana n’umusore impanga ye idakunda, Keza aba ufite imico yo gukunda abagabo bafite amafaranga kandi bafite n’abagore. Ni filime yashyizwe hanze mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, kugeza ubu ifite ibice bigera muri bitandatu (Season), byose bifite uduce tugiye dushamikiye kuri buri gice (Episode). Iyi filime igaragaramo ibyamamare bizwi muri sinema nka Bahavu Janet, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Irakoze Billy, umunyamakuru wo kuri televiziyo y’u Rwanda Davy Carmel n’abandi.

BAMENYA: Iyi ni filime igaruka ku buzima bw’abatekamutwe baba muri Kigali harimo nk’ubwambuzi bukorerwa abakozi bo mu rugo, gucana inyuma kw’abakundana, abakobwa bakunda abagabo bafite amafaranga n’ibindi. Ni filime yakunzwe cyane kubera umugabo witwa Bamenya ari we mukozi wo rugo, ubitse amabanga akomeye y’urugo rw’umugabo witwa Kanimba kubera icyizere aba amufitiye, ariko akaza kumuhemukira akaryamana n’umukunzi we Kecapu bakamugerekaho inda atwite. Bamenya ni filime yagiye hanze mu myaka itatu ishize, imaze gusokaho ibice icumi kandi ikurikiranwa umunsi ku munsi.

Inkuru Wasoma:  Abagore nibo bisabira gukubitwa, ubwoko bwa Hamar.

UMUTURANYI: Ni filime yashyizwe hanze n’umunyarwenya Clapton Kibonke, ku gitekerezo yagize mu gihe Abanyarwanya bari muri Guma mu Rugo, nyuma yo kubona ko umuturanyi ari umuntu wakenera umunsi ku munsi. Igaruka ku mibanire y’abaturanyi n’ibyo banyuranamo yaba ibyiza n’ibibi igamije no gusetsa abayikurikirana ku banyarwenya bakunzwe nka Rusine, Rufonsina, Clapton n’abandi.

SEBURIKOKO: Iyi filime igaruka ku mugabo witwa Seburikoko ugira amanyanga menshi mu byo akora n’ibyo avuga, yaba mu rugo rwe, mu baturanyi be n’inshuti ze. Imaze igihe kirenga imyaka itatu ikurikiranwa, ishyirwa kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa Mbere saa moya n’igice za nimugoroba.

INDOTO: Ni filime igaruka ku musore witwa Muhire ubana na Nyirakuru mu cyaro, akaza kujya gushaka amafaranga i Kigali ajyanywe n’inshuti ye biganye, gusa ikaza kumuhemukira ikamwiba amafaranga yari afite agatangira inzira yo guhangayika mu mujyi atamenyereye imikorere yaho. Inyura kuri televiziyo y’u Rwanda buri cyumweru ku wa Kabiri saa moya za nimugoroba.

THE PACT (IGIHANGO): Iyi ni filime igaruka ku muhungu n’umukobwa bakundana urudashoboka kubera amateka y’imiryango akomeza kubitambika, aho nyina w’umuhungu ashinja iwabo w’umukobwa kumwicira umugabo. Yashyizwe hanze mu mpera z’umwaka wa 2022, uduce twa mbere dushyirwa kuri You Tube ariko abayitunganya baza guhindura umuvuno, ku buryo ushaka kuyibona abanza kuyishyurira ku rubuga rwabo Mass kom group.

MAYA:  Iyi filime imaze igihe gito isohotse, imaze gukurikirwa n’abantu benshi kuri shene yabo ya You Tube yitwa Top line Tv. Ni filime igaruka ku nkundo zibera mu kazi hagati y’umukozi n’umukoresha we, yasohotse mu mpera z’umwaka ushize. Imaze gushyirwaho uduce 11 twose dukurikiranwa umunsi ku wundi. source: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved