Dore urutonde rw’abakire 10 ba mbere bakize kurusha abandi hano mu Rwanda. Menya umwanya Perezida Paul Kagame ariho.

Twabakusanyirije urutonde rw’abakire ba mbere bakize kurusha abandi hano mu Rwanda, uru rutonde tukaba twarukoze tugendeye ku bikorwa bakora banafite, ndetse n’amafranga binjiza mu bikorwa byabo. Tutabatindiye rero reka tubagezeho uko bakurikirana duhereye ku mwanya wa 10 tugenda tumanuka.

10 SINA GERARD

Sina Gerard umaze igihe mu Rwanda aho yahashinze imizi kuko afite company ikomeye cyane yitwa “entreprise Urwibutso”, iyi ikaba iherereye mu karere ka Rurindo ahazwi cyane ku izina rya NYIRANGARAMA, ku muntu uturutse I Kigali ukaba ukora urugendo rw’isaha n’igice mu modoka zitwara abagenzi kugira ngo ube uhageze unyuze mu muhanda wa Kigali-Ruhengeri. Entreprise urwibutso ikora ibintu byinshi harimo Agashya juices, akabanga, akandi water ndetse n’urwibutso n’ibindi bitandukanye. Sina Gerard nubwo afite uruganda rukora ibi byose ariko mu buzima busanzwe ni umuhinzi ahanini na byinshi akoresha bikaba biva mu buhinzi bwe. Ugendeye ku bikorwa akora ndetse n’amafranga yinjiza, atunze million 32 z’ama dorari y’amanyamerika.

9 TWAHIRWA DODO

Dodo akaba ari umugabo ufite ibikorwa bizwi cyane hano mu Rwanda kandi bikomeye cyane, aho ariwe nyir’ishyirahamwe ritwara abagenzi mu mugi wa Kigali RFTC, kandi afite imigabane muri RITCO yahoze ari ANATRACOM. Ahandi afite imigabane ni muri Jali ikaba ari nacyo kigo gikubiyemo biriya byose twavuze haruguru. Si ibyo byonyine kuko hari naza gare ziparikwamo imodoka afite. Dodo ufite ibyo bikorwa bigeye bitandukanye byinjiza amafranga Atari make hano mu Rwanda akaba afite ubutunzi bungana na million 49 z’amadorari y’america.

8 RUSIRARE JACK

Rusirare atuye mu mugi wa Kigali ariko akaba yaravukiye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba, uyu mugabo akaba azwiho gufasha abantu cyane mu gace k’iwabo. Ajya gutangira rero akaba yarashoye amafranga muri ameki, icyo gihe bakoraga ibikoresho byo mu rugo intebe n’ameza ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye, ariko uko iminsi yakomeje kwicuma niko yaje kuzanamo uburyo bwo gukora amarange, ari nabyo byaje kumugeza kuri AMEKI COLOR kugeza ubu uru ruganda rukaba ruri mu nganda zikomeye cyane hano mu Rwanda, ibyo bikaba bituma afite imigabane myinshi muri bank ya cogebank, byamugize umwe mu bafite amafranga menshi kuko afite million 62 z’amadorari y’america.

7 UMURYANGO WA NYAKWIGENDERA BERTRAND MAKUZA

Uyu ni umuryango ufite amafranga menshi cyane kubera ko ufite uruganda rwa RWANDAFOAM, bakab bafite n’inyubako nini cyane ya MAKUZA PEACE PLAZA yuzuye itwaye million 45 z’amadorari y’america, ikindi kandi bakaba bafite imigabane muri cogebank, ibi bikabashyira ku mwanya wa karindi aho batunze million 78 z’amadorari y’america.

6 MUGISHA JOSEPH

Mugisha Joseph akaba ari nyir’ikigo cy’ubwubatsi cyitwa Fair construction akaba anakibereye umuyobozi, iki kigo kikaba gikora ibintu bitandukanye harimo kubaka, gusiga amarange ndetse no gushyira amashanyarazi mu nyubako. Ikindi wamenya kuri iyi iki kigo nuko aricyo cyubatse inyubako ya MAKUZA PEACE PLAZA, bakaba barubatse inyubako nyinshi zigiye zitandukanye mu Rwanda harimo na KIST ndetse na Kigali city n’ibindi bitandukanye byinshi cyane. Mugisha Joseph nawe ari mu bantu bafite amafranga menshi mu Rwanda kuko atunze million 165 z’amadorari yo muri America.

Inkuru Wasoma:  Dore ibimenyetso umuhungu agaragaza mbere yo kubwira umukobwa bakundana ati” Urukundo turuvemo”.

5 HATARI SEKOKO

Hatari Sekoko wamenyekanye cyane ubwo yubakaga inyubako ndende cyane ihererey mu mugi wa Kigali CITY TOWER, kandi akaba afite imigabane myinshi mu nyubako za DOWNTOWN hariya muri gare yo mu mugi, kandi akaba afite imigabane muri hotel ya marriot, ni hotel iri mu zihenze hano mu Rwanda, amafranga afite ukurikije ibikorwa tukubwiye haruguru bikaba bihagaze amafranga agera kuri million 242 z’amadorari yo muri America.

4 GATERA EGIDE

Gatera Egide akaba yarashoye amafranga muri SP ikigo gikomeye gicuruza essence na mazoutu kandi akaba akunze kuranguza andi ma station atandukanye hano mu Rwanda, uyu Gatera akaba yarashoye amafranga muri Rwanda tea, kandi yubatse inganda nyinshi zitunganya ikawa agemura hanze y’u Rwanda. Ikindi wamumenyaho nuko afite PRIME INSURANCE imaze gushing imizi hano mu Rwanda akaba abarurirwa kuri million 282 z’amadorari yo muri America.

3 RUJUGIRO PHILBERT

RUJUGIRO umaze igihe kinini mu Rwanda avugwaho ko ariwe mukire wa mbere hano mu Rwanda bitewe n’ibikorwa afite nibyo abantu bagiye batandukanye bamuziho, akaba ari umugabo uri mu bucuruzi akorera mu Rwanda no hanze yarwo, kandi akaba afite inyubako yitwa UNION TRADE CENTRE ariyo ikoreramo NAKUMAT, kandi uyu mugabo afite amazu menshi I GIKONDO atuyemo, aho abantu bamwitiriye ko ari umudugudu wa Rujugiro, kandi akaba afite uruganda rukora itabi arirwo PANAFRICAN TOBBACO GROUP, ibi bikorwa bikaba bimushyira ku mwanya wa gatatu n’akayabo k’amafranga million 352 z’amadorari ya America.

2 NYAKUBAHWA PAUL KAGAME

Paul kagame ni perezida wa repubulika y’u Rwanda, aho ari muba perezida bamaze kubaka izina ku isi bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yamaze kugeraho, aho aba perezida bagenzi be bagenda bamwigiraho byinshi. Perezida Paul Kagame akaba afite imigabane myinshi ahantu hagiye hatandukanye aho twavuga nko muri Bank of Kigali, Inyange, NPD construction, real construction, SICO security, akaba ariwe uza ku mwanya wa kabiri na million 500 z’amadorari za America, ndetse akaba aza ku mwanya wa 16 mu ba perezida bakize ku isi, ndetse akaba ari ku mwanya wa gatanu muri Africa, aho anganya na Uhuru Kenyatta.

1 UMURYANGO WA RWAYITARE ALEXIS

Uyu munyarwanda wavukiye mu Rwanda ariko akaba yarakunze kuba hanze cyane kuko amashuri ye yayize muri congo ari naho yatangiriye ibikorwa bye bigeye bitandukanye, nyuma yaje kwimukira muri Africa yepfo agiye gukorerayo imishinga ye, akaba yaragezeyo agatangiza ikigo gikora telephone cya TELECELL, akazigurisha ku isi yose. Izi telephone zigeze kuza hano mu Rwanda zirakundwa cyane akaba ari naho yatangiriye kuzamukira mu bukungu. Nyuma yaje kugura n’uruganda rukora inzoga rukomeye hano muri Africa, akaba ariwe uje ku mwanya wa mbere mu bakire icumi ba mbere bafite amafranga menshi kuko afite asaga milliard 3 z’amadorari yo muri America. Ni inkuru dukesha kigali250.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved