Dore uturere turindwi (7) dukize kurusha utundi turere twose hano Mu Rwanda, Menya akarere kawe aho gaherereye

Iyo bavuze ngo akarere karakize, baba bavuze ko ako karere kinjiriza umutungo abaturage bako ndetse n’igihugu muri rusange kurusha utundi turere. Si ukuvuga ko utundi turere nta kintu twinjiriza igihugu, ahubwo twe tugiye kuvuga uturere twinjiza cyane kurusha utundi ku rwego twavuga ko ari ishyiga ry’inyuma cyangwa se inkingi ya mwamba mu turere. Reka duhere kumwanya wa karindwi tugenda tumanuka tugere kuwa mbere.  Dore udushya twagiye turanga amarushanwa ya miss Rwanda, uko aba miss bagiye bakurikirana umwaka ku wundi n’ubwiza bwabo ku mafoto

7. MUHANGA: Ni akarere gaherereye mu majyepfo y’u Rwanda, aka karere kakaba gatejwe imbere ndetse kakaninjiza cyane bivuye mu bikorwa by’ubucuruzi, abantu benshi batandukanye bakaba bajya muri aka karere kurangurayo, ndetse hakaba ibikoresho byinshi utasanga ahandi, niyo wabihasanga ugasanga biri ku giciro cyo hejuru. Havuyemo umujyi wa Kigali, aka ni akarere ka kabiri karanguza ibikoresho byinshi mu Rwanda.

Muhanga ni akarere kari hagati mu gihugu kuburyo abantu benshi bajya mu bice bitandukanye by’igihugu banyura muri aka karere, bigatuma bagura ibintu byaho cyane, gusa si ibyo gusa kuko Muhanga ifite ibindi bikorwaremezo bitandukanye, harimo imihanda myiza, stade, ibitaro by’amaso bya mbere mu gihugu ndetse n’amakaminuza.

6. RUSIZI: Ni akarere gaherereye mu ntara y’iburengerazuba, kakaba akarere gafite umuvuduko mu iterambere cyane, aho usanga imihanda mu ma cartier kandi myiza, gusa igitera aka karere kuzamuka cyane ni umugi wako uzwi cyane wa Kamembe, bigahura n’uko uwo mugi uhana imbibe n’undi mugi ukomeye wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, iyi migi uko ari ibiri ikaba ifite ubuhahirane cyane aho abavuye muri Congo baza guhaha muri Kamembe cyane cyane baje kugura inyama.

Uyu mugi wa kamembe kandi ufite ikibuga cy’indege gifasha abantu kuva no kujya I Kigali. Aka karere kanafite uburyobyi buteye imbere cyane bw’isambaza. Muri aka karere hakaba harimo na parike ya Nyungwe ifasha abakerarugendo, ndetse n’ama hotel akomeye muri iyo parike mu Rwanda. Si ibyo gusa kuko Rusizi ifite n’inganda zikomeye harimo na Cimerwa.

5. KICUKIRO: Ni akarere kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali. Ni akarere gafite imigi myinshi muri ko, ikindi kandi kakaba akarere gakunda kwesa imihigo kihaye mu ngengo y’imari y’umwaka. Ni akarere gafite umuvuduko mu iterambere, kakaba gafite inyubako nziza ndetse n’imihanda myiza igenda yubakwa mu mpande n’impande muri ko. Ifite amashuri menshi harimo za kaminuza n’ayandi akururira abanyeshuri benshi kuhaza. Kicukiro niho honyine hari ikibuga mpuzamahanga cy’indege.

4. RUBAVU: Aka karere gafatiye runini igihugu bitewe n’ibikavamo. Akaba ariko karimo umwe mu mgi yunganira umujyi wa Kigali ariwo mujyi wa Gisenyi. Aka karere kakaba gakurura ba mukerarugendo benshi kubera ikiyaga cya Kivu harimo n’abanyamahanga, ndetse abantu bakaba bakunda kuhasohokera cyane muri weekend ndetse cyane cyane mu mpera z’umwaka, bakahava binjirije amafranga menshi ako karere.

Ikiyaga cya kivu cyako kikaba kivamo umusaruro ukomoka ku burobyi, uretse ibyo kakaba gahana imbibe n’umugi wa Goma wo mu gihugu cya Congo bigatuma ubuhahirane bw’ibi bihugu byombi bworoha, kuko abantu barenga ibihumbi 50, bigatuma aka karere kaza ku mwanya wa 4.

Inkuru Wasoma:  Uko ukwiye kwirinda indwara y’umusonga yibasira abato n’abakuze

3. NYARUGENGE: Ni kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali, kakaba ari akarere gakorerwamo ubucuruzi buhambaye cyane, bamwe bakaba banatekerezako aka karere ari ifatizo ry’ubucuruzi bukorerwa hano mu Rwanda, uhereye nko muri Matheus, cartier commercial, amasoko akomeye cyane harimo nk’isoko rya Nyarugenge. Aka karere gafite inyubako zikomeye cyane mu gihugu, nka City tower, ndetse n’izindi nyubako zakira inama zigiye zitandukanye, n’izikurura abakerarugendo nka Serena, mariot n’izindi.

Aka karere gafite n’ibitaro bikomeye bya kaminuza CHUK bivurirwamo abantu baturutse impande n’impande mu gihugu, gafite ama stade ndetse nag are mpuzamagare yose I Nyabugogo, ni nako karere gaherereyemo ibyicaro by’ama bank akomeye mu Rwanda nka BK, ECOBANK, COGEBANK, IM BANK nizindi, tutirengagije ko ariko kanarimo bank nkuru y’igihugu BNR.

2. MUSANZE: Aka ni akarere gaherereye mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda, kakaba akarere kinjiza amafranga menshi cyane ahanini yinjira aturutse mu bukerarugendo. Ubwo bukerarugendo bukaba bukorerwa ahanini mu cyanya cy’ingagi ndetse no mu birunga. Ntitwanatinya kuvuga ko ingagi zo mu birunga arizo zikurura abakerarugendo batandukanye kuva impande n’impande z’isi, bakemera kwishyura amafranga menshi baza kuzireba ibyo bigatuma aka karere kinjiza amafranga cyane.

Ibi binatuma igihugu gikoresha amafranga menshi cyane mu kwamamaza aha hantu, nko muri VISIT RWANDA, ibi bigafasha aka karere kubaka ama hotel meza n’izindi nyubako zihenze aba bakerarugendo bararamo, aya ma hotel kandi akaba ahenze cyane kurusha andi ma hotel hano mu Rwanda kuyararamo rimwe. Ikindi kintu cyinjiza amafranga menshi muri aka karere ni ubuhinzi. Aka ni akarere kera cyane kubwo kugira ikirere cyiza, bakaba bahinga ibirayi cyane cyane ibikunzwe byitwa kinigi. Kandi aka karere gahana imbibe n’igihugu cya Uganda bigafasha mu mihahiranire.

1. GASABO: Ni kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali. Ni akarere karimo inyubako zikomeye cyane hano mu Rwanda zirimo ama ministeri agiye atandukanye, kandi aka karere karimo icyicaro gikuru cy’itangazamakuru RBA, ni naho hari icyicaro gikuru cya police y’u Rwanda. Stade nkuru y’igihugu iherereye muri aka karere kuburyo kasize utundi turere mu buryo bw’imyidagaduro, kuko ari naho haherereye Kigali Arena ikaba inzu y’imydagaduro ihenze hano mu Rwanda no muri Africa muri rusange.

Ni naho hari urwibutsi rukuru rugaragaza amateka u Rwanda rwaciyemo mu mwaka wa 1994 rwa Gisozi, byumvikane ko habera n’ubukerarugendo bw’abantu baza kuhasura ngo bamenye amateka u Rwanda rwaciyemo baturutse impande n’impande. Ni naho hagaragara ibiro by’umukuru w’igihugu muri presidence muri village Urugwiro. Muri aka karere ni naho hari isomero rikuru ry’igihugu rikoreshwa n’abatari bake. Tuvuze kuri ambasade ziri muri aka karere ho twatinda, si nibyo gusa kandi aka karere niko gafite inyubako ihenze kurusha izindi zose hano muri Africa CONVENTION CENTER.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved