Dore zimwe mu mpano zoroheje cyane ushobora guha umukunzi wawe kuri “Saint Valentin”.

Umunsi w’abakundana uzwi ku izina rya St Valentin, wizihizwa buri mwaka ku ya 14 Gashyantare ku isi. Kuri benshi, ni igihe cyihariye mu mwaka aho abantu bagaragarizanya urukundo bakundana aho kenshi na kenshi usanga bahana impano zitandukanye. Nubwo ku bakundana bizira uburyarya buri munsi uba ari uw’umunezero n’ibyishimo, burya ikintu cy’agaciro cyose kigenerwa igihe cyihariye, abantu bakicara bakongera kuzirikana no kwishimira ko kiriho.      Menya byinshi kuri uyu muntu wenyine ku isi udashobora guhitanwa n’impanuka.

Ni nayo mpamvu itariki ya 14 Gashyantare, umunsi ubusanzwe Kiliziya Gatolika yageneye Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) ufatwa nk’umurinzi w’abakundana, warenze imbibi z’idini utangira kuzirikanwa no kwizihizwa na buri wese ufite uwo bakundana. Ni umunsi abantu abato n’abakuru, abaroheje n’abakomeye usanga bongera kubwirana imitoma ari nako bahererekanya impano nk’uburyo bwo kongera kugaragarizanya agaciro buri umwe afite mu buzima bwa mugenzi we. Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera abakunzi babo biba ingorabahizi, ari nayo mpamvu twifashishije imbuga zitandukanye zirimo Odyssey tubakusanyiriza bimwe mu bintu byoroheje waha umukunzi wawe kuri uyu munsi.

CHOCOLAT: Niba uri umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi wawe kandi yoroheje bitewe n’ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa ‘chocolat’ ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima. Kugira ngo birusheho kumuryohera ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe cyangwa ukamutumaho umuntu.

IMYENDA: Niba uteganya kuza gusohokana n’umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira mwishimira urukundo ruri hagati yanyu, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu ari buze kuba yambaye. Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni n’uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.

Inkuru Wasoma:  Igisubizo ku bibaza niba inyama y’ingurube [akabenzi] ishobora gutera indwara y'igicuri

INKWETO: Si umusore cyangwa umugabo gusa ushobora gutungura umukunzi we akamugurira impano y’umwambaro, kuko n’umugore ashobora kubikora ariko noneho akaba yamugurira inkweto. Niba wibaza impano yoroheje kandi itagoye kubona waha umukunzi wawe uyu munsi, nyarukira mu iduka umugurire inkweto ariko wibande cyane ku zo ashobora kwambara mu bihe bisanzwe nka ‘sneakers’.

UMUBAVU: Umubavu ni imwe mu mpano waha umukunzi wawe waba uri umugore cyangwa uri umugabo akishima ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.

AMAHERENA N’UMUKUFI: Kuri uyu munsi kandi ushobora gutungura umukunzi cyangwa umugore wawe ukaba wamuha impano y’amaherena n’umukufi bijyanye. By’akarusho kandi ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n’umudali ushushe mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.

IFUNGURO RYIHARIYE: Kabone nubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose. Yaba umugore cyangwa umugabo ashobora gutegurira umukunzi we ifunguro ryihariye, aho bashobora kurifatira mu rugo cyangwa ahandi hantu yahisemo.

ISAHA: Ku rutonde rw’impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye bitewe n’amikoro yawe ntihaburamo isaha. Isaha uretse kuba ari kimwe mu by’ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n’uburyo bwo kwibutsa umukunzi wawe kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose. source: Rwandanews.      Niwe mugabo ugite igitsina kinini ku isi kurusha abandi.

Inkuru Wasoma:  Filime zirimo abanyabyaha b’ibihangange (debande) kuburyo kubafata byari bigoye kurusha izindi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved