Dosiye ya Apotre Yongwe yashyikirijwe Urukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze kuregera urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo dosiye ya Harerimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe, ukurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iyi dosiye yari yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuwa 6 Ukwakira 2023 nyuma y’iperereza ry’ibanze ryakoze n’Ubugenzacyaha.

Faustin Nkusi , umuvugizi w’Ubushinjacyaha yavuze ko iyi dosiye yamaze kuregerwa urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo. Kuwa 1 Ukwakira 2923 nibwo Yongwe yatawe muri yombi ahita ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura. Amakuru avuga ko yafunzwe nyuma yo gukorera abantu batandukanye uburiganya, ababeshya ko azabasengera ibibazo bafite bigakemuka.

Icyaha Yongwe akurikiranweho agihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwa se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitirira izina ritari ryo cyangwa se umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Inkuru Wasoma:  Dr Frank Habineza arahamya ko azahatana na Perezida Kagame mu matora y’umwaka utaha wa 2024

Inkuru Wasoma:  Umugabo yashatse kwica umugore we amubuze atwika inzu n’ibirimo byose

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved