Urubuga ’Global FirePower’ rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana mu mbaraga za gisirikare, ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu by’Isi birutana muri uyu mwaka wa 2024.
Urutonde rwa Global Firepower Index abarukora bagendera ku ngingo zigera kuri 60 zirimo ingengo y’imari ikoreshwa mu gisirikare, umubare w’ababakizwamo n’ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka, amato ndetse n’indege z’intambara igihugu gifite.
Urw’uyu mwaka rwakozwe hagendewe ku bihugu 145 byo hirya no hino ku Isi ari na byo byari byanagendeweho mu mwaka ushize wa 2023.
Ni ibihugu nk’ibisanzwe bitarimo u Rwanda, bijyanye no kuba rudakunze gushyira ku karubanda amakuru y’ingenzi yerekeye Igisirikare cyarwo (RDF).
Iyo tuvuze imbaraga za gisirikare ku rwego rw’isi, humvikana igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Uburusiya ndetse n’Ubushinwa,uyu munsi twabatoranyirije ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye ku mugabane wa Afurika.
Ni ibihugu kuri ubu biyobowe na Misiri inafite Igisirikare cya 15 mu bikomeye ku Isi, igakurikirwa na Algerie ifite Igisirikare cya 26 ku Isi.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda ,DR Congo( Kinshasa) ni yo byitwa ko ari yo ifite Igisirikare gikomeye kuko kiri ku mwanya wa munani muri Afurika n’uwa 73 ku Isi, TPDF cya Tanzania kiri ku mwanya wa 18 muri Afurika n’uwa 103 ku Isi mu gihe icya Uganda (UPDF) kiri ku mwanya wa 22 muri Afurika ndetse n’uwa 114 ku Isi.
Abasesenguzi bavuga ko gushyira Congo kuri uyu mwanya ari nk’ubushinyaguzi mu gihe yananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba no hirya no hino mu gihugu.
Hari abavuga ko kuba RD Congo ikoresha ingengo y’imari nini mu gisirikare ntacyo bihindura ku buzima bw’abasirikare kuko amafaranga atikirira mu mifuko y’abakomeye.
Nanone hari abavuga ko gushyira RD Congo mu myanya y’imbere ari nko kuyagaza kugira ngo abakora izo ntonde n’ibihugu bikomeye babone inzira yo kubagurisha intwaro no gusahura ubutunzi bw’icyo gihugu.
Ibihugu 10 bya mbere bya Afurika bifite Igisirikare gikomeye muri 2024
1. Misiri
2. Algeria
3. Afurika y’Epfo
4. Nigeria
5. Ethiopia
6. Angola
7. Maroc
8. RDC
9. Tunisia
10. Sudani