Dr Frank Habineza arahamya ko azahatana na Perezida Kagame mu matora y’umwaka utaha wa 2024

Dr Frank Habineza akaba umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, yemeje ko yumva afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

Dr Habineza w’imyaka 46 amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rye rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024, Dr Frank ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu 2017 yagize amajwi 0.48%. aho Perezida Kagame yatsinze ku majwi 98.79%.

Dr Habineza yabajijwe niba koko afite icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame yavuze ko afite icyizere. Yagize ati “ Icyizere kirahari. Icyizere mfite gishingiye cyane cyane ku byo ishyaka rimaze kugeraho. Ubushize 2017 twiyamamaje tudafite inzego zose ugereranyije n’ubu. Ubu navuga ko duhagaze neza kurusha mbere mu turere twose”.

Itegeko Nshinga rya Rupubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatira y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’aya’Abadepite. Bisobanuye ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida atazajya mu Badepite.

Inkuru Wasoma:  Babiri yabatetse mu isafuriya! Hamenyekanye igihe Kazungu azaburanira mu rukiko

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved