Dr. Frank Habineza uri kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yahishuye Akarere kamwe kamubangamiye mu bikorwa byo kwiyamamaza agasabira igihano gikakaye

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, yavuze ko mu minsi 11 iri shyaka rimaze mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Turere dutandukanye, ryabangamiwe mu Karere ka Ngoma gusa.

Uyu mukandida ku mwanya wa Perezida, yabitangarije mu kiganiro abayobozi b’iri shyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, aho bagarutse ku ishusho rusange y’ibikorwa byo kwiyamamaza, bigeze hagati. Ishyaka Green Party ryiyamamarije mu Karere ka Ngoma tariki ya 24 Kamena 2024, ukaba wari umunsi wa gatatu w’ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza.

Muri aka Karere ka Ngoma, Ishyaka Green Party rinenga ko ku munsi ryahawe wo kwiyamamaza, ubuyobozi bw’Akarere bwirengagije nkana amabwiriza yose ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, butegura ibindi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse bunahategura inama itunguranye.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon Jean Claude Ntezimana, ari na we ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo, agira ati “Aho bitagenze neza, ni muri Ngoma, habayeho guhuza gahunda y’imitwe ibiri. Abandi na bo baje kwiyamamariza hafi y’ahantu twari turi, ndetse bashyiraho indangururamajwi zihamagarira abaturage kwitabira inama itunguranye kandi bari bazi ko uwo munsi twawusabye”.

Uretse mu Karere ka Ngoma kandi, no mu Karere ka Ngororero ubwo iri shyaka ryahiyamamarizaga, hagaragaye abaturage bari bitwaje ibirango by’indi mitwe ya politiki ndetse banaririmba indirimbo zayo. Icyo gihe nabwo Umunyamabanga Mukuru wa Green Party Hon Jean Claude Ntezimana yavuze ko ari ibintu bidakwiye, ariko ko iyo barebye bikorwa n’abantu ku giti cyabo batatumwe n’iyo mitwe ya politiki.

Inkuru Wasoma:  Kazoza Justin wimitswe nk’umutware w’abakono yasabye imbabazi abitabiriye ibyo birori bunga mu rye

Dr. Frank Habineza yavuze ko uku kubangamirwa bitabaye inshuro ya mbere kuri aka Karere, ndetse avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora nyir’izina nibirangira bazabikurikirana. Kugeza ubu Ishyaka Green Party rimaze kuzenguruka mu turere 15, bikaba biteganyijwe ko mu minsi 11 isigaye rizagera no mu tundi turere 15 dusigaye.

Inkuru Wasoma:  RIB yafunze abapadiri n'abanyeshuri babiri bakurikiranyweho kwica umuseminari bamukubise

Dr. Frank Habineza yavuze ko uku kubangamirwa bitabaye inshuro ya mbere kuri aka Karere, ndetse avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora nyir’izina nibirangira bazabikurikirana. Kugeza ubu Ishyaka Green Party rimaze kuzenguruka mu turere 15, bikaba biteganyijwe ko mu minsi 11 isigaye rizagera no mu tundi turere 15 dusigaye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved