Dr Iyamuremye Augustin wigeze kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko n’ubwo atemeranyaga na Twagiramungu Faustin ndetse atamuciraga akari urutega muri Politiki, yababajwe n’urupfu rwe. Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi akaba yarapfuye ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, ubwo yari afite imyaka 78 y’amavuko.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 30 y’amavuko yaguye mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 30 abana n’umuryango we ndetse aka yaramenyekanye nk’utavugwa rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Dr Iyamuremye uri mu bakoranye na we bya hafi abinyujije ku rukuta rwe rwa X(yahoze ari Twitter), yamwifurije kuruhukira mu mahoro ariko avuga ko atemeranyaga n’ibitekerezo bye ku Rwanda.
Yagize ati” Twagirumungu ntabwo nemerenyega na we ku bitekerezo yari afite ku Rwanda, ndetse nari umwe mubo ataciraga akari urutega!, ariko sindi mu bishimiye urupfu rwe. Yambereye Minisitiri w’Intebe kandi yatumye benshi dutinyuka ingoma y’igitugu ya MRND. RIP kandi umuryango we mukomeze kwihangana.” Twagirumugu yavutse ku wa 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya CYangugu akaba yaramenyekanye muri Politiki y’u Rwanda mu 1991, yari mu ishyaka rya MDR.
Mu 1994 ubwo FPR yari imaze guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, nibwo yabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma ya mbere ya FPR kugeza 1995 ubwo yeguraga kuri uyu mwanya. Icyo gihe yari ari muri Guverinoma iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida. Mu 1995 amaze kwegura nibwo yahise ahungira mu Bubiligi, hashize imyaka umunani mu 2003 nibwo yagarutse yiyamamariza kuyobora u Rwanda ntiyahirwa agira 3,62%.