Dr Nsanzimana Sabin yihanangirije abakize Marburg ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko abantu bakize Marburg hari ibyo batemerewe gukora mu mezi ya mbere, birimo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko iyi virusi idahita ishira mu masohoro y’abagabo cyangwa mu mboni y’ijisho.

Mu mpera za Nzeri 2024 ni bwo umurwayi wa Marburg yagaragaye mu gihugu, ndetse kibanza guhitana bamwe mu bihe bya mbere.

Ubuvuzi bwihuse kandi bugezweho bwaratanzwe kugeza ubwo abakira Marburg babaye banshi umubare w’abo ihitana urahagarara. Magingo aya hashize ukwezi nta muntu uhitanwa n’iki cyorezo.

Misitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2024, yabwiye itangazamakuru ko abakize iki cyorezo bagikomeje gusuzumwa by’igihe kirekire kuko virusi hari ibice by’umubiri idashiramo.

Ati “Gukira biba bivuga ngo mu maraso yawe nta virusi ikirimo kandi tubapima kabiri, hagati y’igipimo cya mbere y’icya kabiri hakanyuramo amasaha 72. Niyo mpamvu rero abakize tubabwira ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugera igihe bya bipimo bya nyuma bigaragaye ko yashizemo burundu.”

Yavuze ko nubwo hari abatashye, hari abarenze ku mabwiriza bari bahawe baba intandaro y’ubwandu bushya bwabonetse binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Ubu rero turabakurikiranira hafi kugira ngo hatazagira ikindi cyorezo kigaruka gihereye kuri bo ariko tukanabivuga twirinda kubaha akato. Ushobora kuvuga uti ashobora kuba akiyifite none reka tubirinde cyangwa tubagendere kure.”

Yavuze ko abari gukurikiranwa bashobora kumara igihe kiva ku kwezi kumwe kugeza ku mezi atatu ndetse hari n’abo ashobora kurenga akagera ku mwaka kuko buri muntu aba afite amakuru yihariye.

Ati “Hari n’ahandi ishobora gutinda, ariko mu masohoro ni ho itinda cyane ariko mu macandwe ishobora gutindamo iminsi mike, mu nkari no mu mashereka ubu rero icyo turi gukora abo bantu bose twavuze bakize turi kugenda tubapimira ibyo bintu byose, inkari, amashereka n’amasohoro ku bagabo kugira ngo turebe ko virusi zashize hose.”

IZINDI NKURU WASOMA  Gusanga umukobwa we arimo gusambana byatumye afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima

Yahamije ko aba bantu bagikurikiranwa bikazasozwa buri wese afashwe ibipimo bya nyuma byerekana ko nta virusi yifitemo.

Kugeza ubu hari abapimwa buri cyumweru, bakanabwirwa aho bagifite virusi n’aho yashize kugira ngo amenye ibyo agomba kwitwararika.

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura virusi ya Marburg ni 66, abapfuye ni 15, abakize ni 49, mu gihe abakitabwaho n’abaganga ari babiri.

Minisante igaragaza ko ahandi iki cyorezo cyagaragaye ibyago byo kwica byageraga kuri 90% by’abanduye ariko mu Rwanda biri kuri 22,7%.

IZINDI NKURU WASOMA  Menya impamvu Perezida Kagame yagiye muri Zanzibar

Yahamije ko aba bantu bagikurikiranwa bikazasozwa buri wese afashwe ibipimo bya nyuma byerekana ko nta virusi yifitemo.

Kugeza ubu hari abapimwa buri cyumweru, bakanabwirwa aho bagifite virusi n’aho yashize kugira ngo amenye ibyo agomba kwitwararika.

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura virusi ya Marburg ni 66, abapfuye ni 15, abakize ni 49, mu gihe abakitabwaho n’abaganga ari babiri.

Minisante igaragaza ko ahandi iki cyorezo cyagaragaye ibyago byo kwica byageraga kuri 90% by’abanduye ariko mu Rwanda biri kuri 22,7%.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved