Hon Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yagaragaje uko kwanga kuvuga ku bijyanye n’imyororokere byagiye bigira ingaruka mbi, ndetse anavuga ko ari byiza gutangira kubyigisha abakiri bato hakanongerwamo imbaraga kugira ngo bajye bamenya uko bakwitwara igihe kwifata kuri bo byanze.
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wabaye umu senateri muri sena y’u Rwanda akanagira imyaka ikomeye muri guverinoma, yabivuze kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022 mu kiganiro zinduka gitambuka kuri Radio10. Muri iki kiganiro cyagarukaga ku izamuka ry’abangavu baterwa inda zitateganijwe, Ntawukuriryayo wanabaye ministiri w’ubuzima yavuze ko kuba abantu bavuga ibyerekeye imibonano mpuzabitsina n’imyororokere Atari ikibazo, kuko biri muri bimwe mu byakunze gutiza umurindi inda zitateganijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yagize ati” muri ibi bihe turimo by’ibi bibazo dufite nk’u Rwanda aho abaturage banga kuvuga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kandi bazagera aho bakayikora, amadini akabuza abantu kuvuga no gukora imibonano mpuzabitsina, njye numva igikenewe ari uko urubyiruko rutozwa ko ikibiri ihinduka,ababyeyi bakabigiramo uruhare”. Yanakomeje avuga ko ikintu gituma imibare y’abangavu baterwa inda zitateganijwe ari uko abakuru batubaha abana.
Yanakomeje avuga ko mu mashuri harushaho gutagwa inyigisho ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’ubuzima bw’imyororokere, abarezi bakirinda kubica hejuru nk’uko byahoze mu gihe cyabo, kuko bo batigeraga banabwirwa uko bakwitwara mu gihe kwifata byaba byabananiye. Yakomeje avuga ko abageraga muri kaminuza aribwo bavugaga ko barangije amashuri yisumbuye bafite imyaka 19 batarahura n’umukobwa, aribwo bagiye kubashaka, yanareba nabi akamutera ibirwara.
Dr Ntawukuriryayo yakomeje avuga ko abenshi mu basore bo hambere barwaraga indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo nk’imitezi. Ati” imitezi yari imeze nabi. Njye nize muri kaminuza I Butare, habaga serivisi zo kwa muganga ifasha abanyeshuri, iyo wayirwaraga ukajya kwa muganga, twari dufite laboratoire nziza, abaganga baguhaga imiti ugakira”. Yakomeje agaragaza ko icyo gihe hahise haziramo na SIDA nayo yagiye yandurwa n’abanyeshuri benshi bo muri kaminuza y’u Rwanda kubera gukurana ubumenyi buke ku bijyanye n’imyororokere.
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yanakomeje yibaza impamvu havugwa cyane ku inda zitateganijwe hakirengagizwa indwara. Ubwo yagarukaga ku mibare isaga ibihumbi 20 by’abangavu baterwa inda zitateganijwe, yanavuze ko hatagakwiye gutekerezwa kuri izo nda gusa, ngo hirengagizwe ingaruka zituruka ku byabaye kugira ngo izo nda zibeho. Ati” umuntu yagasigaye yibaza ati” ese nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zabonetsemo” ubwo cyo gihe bikaba bibaye ibibazo bibiri”.
Yanagarutse ku buryo bwashyizweho bwo gufata abana b’abakobwa gusama harimo nk’ibinini, ko nabwo bukwiye kwitonderwa kuko bushobora guteza izindi ngaruka. Dr Ntawukuriryayo wumvikana cyane nk’ushyigikiye uburyo bw’agakingirizo, avuga ko abantu bakwiye kwicara bakavuga ibintu byose mu mazina yabyo, n’uburyo buboneye bwafasha abantu kwirinda izo nda ariko bukanabarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.