DRC yababajwe n’uko abakozi ba EU bagenzura ikawa na cacao byayo baba mu bihugu birimo u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko ibabazwa n’uko abakozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagenzura imirima yayo y’ikawa na cacao baba mu Rwanda, Kenya na Uganda.

Aka kababaro kagaragajwe na Minisitiri ushinzwe ibicuruzwa byoherezwa hanze, Julien Paluku, nyuma y’aho ikawa na cacao bituruka i Kinshasa biciwe ku isoko ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

EU yafashe icyemezo cyo guheza ibi bicuruzwa ku isoko ryayo bitewe n’impamvu zirimo kuba aho bihingwa hangizwa amashyamba, hakaba hari n’umutekano muke.

Minisitiri Paluku kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024 yasobanuriye abanyamakuru bateraniye i Kinshasa ko kugira ngo umusaruro wo muri RDC wemerwe ku isoko rya EU, habanza ubugenzuzi ku hantu uturuka.

Yagize ati “EU yashyizeho abagenzuzi bagomba kuza kugenzura imirima ya cacao n’ikawa kugira ngo barebe niba koko bidahingwa ahantu hatemwe amashyamba yose muri RDC.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko igihugu cyabo kitishimira ko aba bagenzuzi baba mu bihugu by’abaturanyi, mu rwego rwo kugaragaza ko raporo batanga ziba zirimo amakuru atuzuye.

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye kuri se w’umukobwa wanze gushyingira umwana we ibandi

Yagize ati “Mu buryo buteye amatsiko, bamwe mu bagenzuzi ba EU baba muri Kenya, abandi baba muri Uganda, abandi bari mu Rwanda. Abo ni bo baza kugenzura imirima ya cacao n’ikawa muri RDC.”

Umuyobozi w’ikigo cya RDC gishinzwe kongera umusaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, Mike Ntambwe, yatangaje ko iki cyemezo kizatangira gukurikizwa tariki ya 1 Mutarama 2025 kizatuma ubucuruzi butemewe bw’ikawa na cacao bwiyongera.

Ntambwe yasobanuye ko buri cyumweru, RDC ihomba toni zirenga 400 za cacao inyuzwa mu nzira zitemewe n’amategeko, ifite agaciro ka miliyoni 60 z’amadolari.

Ubugenzuzi bwakozwe n’abakozi ba EU mu mirima y’ikawa na cacao muri RDC buheruka muri Kamena na Nyakanga 2024. Ni bwo bwashingiweho hafatwa icyemezo cyo gukumira ibi bucuruzwa.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved