DRC:Icyumba cy’ishuri ry’impunzi z’Abarundi cyigamo abanyeshuri barenga 200

Ubuyobozi bw’inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mulongwe iherereye muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buhangayikishijwe n’ubucucike bw’abanyeshuri biga mu mashuri yaho.

Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko iki kibazo kiri mu ishuri ribanza rya Kasaba II na Smade, ari mu bilometero bigera kuri bibiri uvuye ku nkambi ya Mulongwe, isobanura ko hari ibyumba by’amashuri byigamo abanyeshuri barenga 200.

Ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba by’amashuri gisanishwa n’ubwiyongere bw’impunzi mu nkambi ya Mulongwe, bwatewe n’uko hari izaturutse mu nkambi y’agateganyo ya Kavimvira na Sange zongerewemo.

Deo Ntakirutimana uyobora impunzi ziri muri iyi nkambi na Didier Numbi wa Numbi uhagarariye Komisiyo ya RDC ishinzwe impunzi mu nkambi ya Mulongwe, batangaje ko iki kibazo bakimenyesheje ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR.

Inkuru Wasoma:  Imiryango y’Abanya-Israheli baafite ababo bashimuswe na Hamas bafunze imihanda i Tel Aviv

Ntakirutimana yagize ati “Ubwinshi bw’abanyeshuri butangiye kugaragara aho bazaniye impunzi nshya. Mu cyumba kimwe harimo abanyeshuri 200, ikindi harimo 250, ahandi hari 100. Twasanze abanyeshuri bamaze kuba benshi, ku buryo abarimu badashobora kubakurikirana. Turasaba HCR na Guverinoma kongera ibyumba by’amashuri.”

Ubuyobozi bw’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mulongwe bugaragaza ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, bisaba kubaka ibindi byumba by’amashuri gusa HCR yo yasubije ko nta mafaranga ifite yo kubyubakisha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved