DRCongo yanze ko dufatanya kurandura FDLR-Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko n’ubwo Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, kirirwa kivuga ko u Rwanda rushyigikira abahungabanya umutekano wayo, ari ukwirengagiza ukuri ku gisubizo gikwiriye kirimo no kurandura umutwe wa FDLR washinzwe n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 09 Mutarama, aho yagaragaje ko yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bya DRC, Uganda n’uburundi ngo barwanye imitwe ikomoka muri ibyo bihugu.

Perezida Kagame avuga ko DRC yemereye Uganda kujya kurasa inyeshyamba ziyitera za ADF, DRC kandi yemereye Uburundi kujya kura RED Tabara nayo ibutera, ariko bigeze ku Rwanda Kongo iruma gihwa, ngo FDLR ni ndakorwaho.

Agira ati, “Kuki FDLR yaba ikibazo kidakemuka hariya kandi twarababwiye duhereye kuri DRC ko dukoreye hamwe twakirandura, maze natwe tukabafasha mu bindi byose bifuza? Nabagiriye inama nti Uganda ifite ikibazo cya ADF muri DRC, natwe dufite FDLR, Uburundi nabwo bufite RED Tabara, ibyo bihugu byombi kuva muri 2019 nabibagiriyemo inama, ariko DRC yemereye Uburundi na Uganda, twebwe batugezeho bati ashwi da”.

Perezida Kagame avuga ko kwanga izo nama, bisobanuye ko DRC Idashaka ko ikibazo cya FDLR gikemuka, bakitwaza ko M23 ari ikibazo cy’u Rwanda rucumbikiye impunzi zabo zizwi n’ibyo bihugu by’ibihangange biza no kujonjoramo abo bitwara, dore ko bamaze gutwara nk’ ibihumbi 11 mu myaka 20 ishize.

Agira ati, “Ese ibyo bihugu bya Amerika, Canada n’bandi bahora baza mu nkambi kubajonjoramo abo bakeneye, kubatwara nk’Abanyarwanda cyangwa Abakongomani”?

Kuba abarwanyi ba M23 bavuga Ikinyarwanda si urwitwazo rwo kwanga gukemura ikibazo

Perezida Kagame avuga ko ngo kuko Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe na M23, byafashwe nk’iturufu y’uko ari rwo rwayiganiriza ikabyumva, ruranabikora ariko nta muti byatanze kubera DRC n’abafatanyabikorwa bayo.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’Intebe wa DRCongo yashinje u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Agira ati, “Bansabye ko naganiriza M23, ariko mbabaza icyo babantumaho, bakambwira ngo ningende mbabwire bahagarike imirwano, nababazo nti hanyuma hakurikreho iki, nti ese nimara kubibabwira bakabikora, nyuma bagaterwa bakicwa, ni nde bizabazwa, ni njyewe bazavuga ko nabicishije”.

Avuga ko ibyo byanabaye ubwo aheruka guhurira na Perezida wa DRC muri Amerika na Perezida Macron, bamusabye ko abwira M23 ko yava muri Bunagana ariko ibyakurikiyeho ari agahomamunwa.

Agira ati, “Narabibemereye ngo mbubahe gusa kuko narababaje nti ese nibavayo bazajyahe, ikibazo cyabo kizaba gikemutse, mbura icyo navuga ariko ntashye nohereza abantu kubikora, kandi barabyemera, bakitegura kuhava, i Bunagana bagabwaho ibitero mpamagara abo bayobozi nti ko babantu barashweho murumva mutanteranyije nabo, byatumye ibyo numva binteye akantu sinongera kubyinjiramo”.

Yongeraho ati, “Nagiye nkomeza kumva abavuga ngo M23 yangije agahenge ko guhagarika imirwano, ese niba batewe bakarwana ibyo ndabikoraho iki, gusa u Rwanda ruzakomeza kurinda ku kiguzi cyose imipaka yacyo kugira ngo rwirinde icyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda n’iyo haba ku butaka bwa mirimetero imwe”.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo n’igisubizo ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC abashinzwe kugikemura bakizi, kandi ko niba badahisemo ibisubizo bizima bazirengera ingaruka, kuko igisubizo kirazwi’.

Agira ati, “Ni uko nakomeje kwicecekera ariko ubundi ibisubizo birahari, abatabishaka nibo bafite ikibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya DRC kiramutse ari uko u Rwanda rusahurayo amabuye y’agaciro, ibyo byakemura muri iyo nzira, ko niba ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo Gihugu nabyo byekemurwa muri izo nzira, ariko akibaza impamvu iyo havuzwe umutwe wa FDLR habura inzira yo gukemura icyo kibazo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved