Abantu icyenda (9) ni bo byamenyekanye ko baguye mu gitero cya drone cyishe uwari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma; gusa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uriya mutwe, Gen. Sultani Makenga yashoboye kukirokoka.

 

Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza dukesha iyi nkuru byahawe n’amasoko ane.

 

Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare ni bwo Lt. Col Ngoma yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi.

 

 

Reuters ivuga ko amakuru arambuye kuri kiriya gitero yayahawe n’amasoko yo mu nzego z’ubutasi. Abiri muri ayo masoko ngo arimo umusirikare mukuru ndetse n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, gusa nta n’umwe muri bo wifuje gutangazwa amazina.

 

 

Kugeza ubu AFC/M23 ntiremeza ku mugaragaro urupfu rwa Willy Ngoma, ndetse kiriya gitangazamakuru kivuga ko umuvugizi wayo yanze gusubiza ubutumwa bwamusabaga kugira icyo aruvugaho.

 

 

Amakuru icyakora avuga ko imirambo y’abantu icyenda ari yo yavanwe aho igitero cyagabwe ijyanwa mu mujyi wa Goma.

 

 

Reuters ivuga ko umusirikare mukuru wavuganye na yo yayibwiye ko indi mirambo irindwi itashoboye kuboneka kubera ko yahindutse umuyonga.

 

 

Amakuru kandi avuga ko mbere gato y’uko igitero kigabwa, Gen. Makenga yari mu gace cyagabwemo, bikavugwa ko yahise ahungira mu rusengero ruri hafi yaho.

 

 

Igisirikare cya Congo Kinshasa ku wa Kabiri kibinyujije ku rubuga rwa X cyigambye kuba ari cyo cyagabye igitero cyaguyemo Lt. Col Willy Ngoma, mbere yo kubusiba nyuma y’iminota mike.

 

 

Kuri uyu wa Gatatu imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya RDC na AFC/M23 yiriwe ijya mbere mu bice bitandukanye, by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi no mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

 

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka na Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, mu butumwa banditse ku mbuga nkoranyambaga, bashinje ingabo za leta kuba ari zo zikomeje kugaba ibitero no kurenga ku gahenge.