banner

Duarte Marivoet yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025

Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira Team UAE yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2025, nyuma yo gukoresha amasaha ane iminota itanu n’isegonda rimwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, nibwo hakinwe Agace ka Gatanu katangiriye i Rusizi bagasoreza i Huye ku ntera y’ibilometero 144.

Ni agace katangiriye imbere y’Isoko rya Rusizi, abakinnyi baratangira kubarirwa ibihe bageze kuri St. Matthew School nyuma yo kugenda ibilometero 4,1.

Aka gace karimo imisozi itatu yatangiweho amanota harimo i Giheke, Gisakura no muri Nyungwe mu gihe aya Sprint (ahatambika) yatangiwe inshuro imwe i Nyamagabe.

Yari inshuro ya kane Tour du Rwanda inyuze muri Pariki ya Nyungwe. Yaherukaga kuhanyura mu 2016, 2020 na 2024.

Umunya-Ethiopia Gereziher Geremedhin Hailemaryam niwe wegukanye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe i Giheke aho yakurikiwe na Berlin, Gidey na Schutte.

Amanota y’Umusozi wa kabiri yatangiwe mu Gisakura yegukanywe na Antoine Berlin ukinira Ikipe ya Bike Aid, yakurikiwe na Hailemaryam, Muhoza Eric na Kibrom.

Amanota y’Umusozi wa Gatatu yatangiwe muri Pariki ya Nyungwe nayo yegukanywe na Antoine Berlin ukinira Bike Aid, Yakurikiwe na Hailemaryam, Muhoza Eric na Schutte.

Mu bilometero bibiri bya nyuma Duarte Marivoet wa UAZ yatatse bagenzi be barimo Doubey Fabien na Aman Awet maze abasigamo amasegonda 25.

Ibi byatumye agera mu Mujyi wa Huye ariwe uri mbere yegukana agace ka Gatanu aho yakoresheje amasaha ane iminota 5 n’isegonda rimwe.

Yakurikiwe na Awet Aman wa Team CMC arusha amasegonda 25.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace yabaye Manizabayo Eric wa Java-Inovotec waje ku mwanya wa cyenda aho Ange ibihe n’uwa gatatu Fabien Doudey.

Umufaransa Joris Delbove wa TotalEnergies, ni we wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo.

Duarte Marivoet yarushwaga hejuru y’iminota itatu, bityo kurusha Delbove amasegonda 25 ntacyo byari byahinduye ku wamabara umwenda w’Umuhondo.

Kugeza ku munsi wa Gatanu w’Isiganwa Joris Delbove wa Team TotalEnergies niwe ukomeje kuyobora aho amaze gukoresha amasaha 16 iminota 25 n’amasegonda 33, akurikiwe na mugenzi bakinana mu ikipe imwe, Fabien Doubey arusha amasegonda 2, uwa gatatu ni Oliver Mattheis wa Team Bike Aid urushwa amasegonda 5, uwa ni Brady Gilmore wa Israel – Premier Tech urushwa amasegonda 8 mu gihe uwa Gatanu ni Umunya -Eritrea Henok Mulueberhan urushwa amasegonda 12.

Abanyarwanda babiri bari mu bakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange nyuma y’Agace ka Gatanu abo ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda uri ku mwanya wa munani arushwa n’uwa wa mbere n’amasegonda 29 Undi ni Manizabayo Eric wa Java-Inovotec Pro Team, Rwanda urushwa n’uwa mbere amasegonda 44.

Mu bihembo byatanzwe ku bitwaye neza uyu munsi, Umukinnyi wegukanye Agace ka Gatanu yabaye Duarte Marivoet Scholiers wa UAE, Umukinnyi uyoboye urutonde rusange ni Joris Delbove wa TotalEnergies, Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka yabaye Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec, Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganway yabaye Adria Pericas wa UAZ,

Umukinnyi wahize abandi muri sprint yabaye na Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire yabaye Muhoza Eric Team Amani, Umunyafurika muto mwiza yabaye Yoel Habteab wa Bike Aid mu gihe Ikipe nziza yabaye Bike Aid.

Tour du Rwanda 2025 izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025 hakinwa Agace ka Gatandatu kazahagurukira i Nyanza bagasoreza kerekeza kuri Canal Olympia, ku ntera y’ibilometero 131.5 mu muhanda unyura mu Bugesera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!