Mayange (CTTC) ni ikigo gitangirwamo amasomo y’imyitozo yo kurwanya iterabwoba atangwa na polisi y’u Rwanda. Iki kigo giherereye mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange cyatangijwe mu mwaka wa 2013. Ni ikigo gifite inshingano zo gutanga amasomo afite ireme rihanitse mu mitwe idasanzwe y’abapolisi.
Iki kigo gitanga amasomo yo kurwanya iterabwoba gifite intego n’icyerekezo cyo kuba ikigo cy’indashyikirrwa mu karere mu gutanga amasomo y’ihariye mu mitwe idasanzwe y’igipolisi, aho gitanga amahugurwa adasanzwe yo gukumira no guhangana vuba n’ibikorwa by’iterabwoba ibyo ari byo byose.
CTTC Mayange igabanijemo ibice bitari: Ishami ry’umutwe udasanzwe, Ishami rishinzwe Ubutasi no Kurwanya Iterabwoba n’Umutwe udasanzwe. Kirangwa n’indangagaciro z’Ubunyamwuga, Ubufatanye, Ubudashyikira, Ubunyangamugayo n’Imiyoborere ndetse n’icyivugo kigira kiti “Ubwenge, Ubumenyi n’Ubunyamwuga”
Mu masomo atangirwa muri CTTC Mayange harimo Amasomo yo kurwanya iterabwoba, Amasomo y’ibanze ku mutwe udasanzwe aha abapolisi ubumenyi n’ubuhanga busabwa kugira ngo bakore ibikorwa byihariye mu bibazo by’umutekano bivuka kandi bigoye, no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, hatangwa kandi n’amasomo y’ikoreshwa ry’intwaro zidasanzwe n’amayeyi (SWAT).
Hatangirwa amasomo y’Ubutasi y’Ibanze n’Ayisumbuye, hatangirwa amasomo ku mutekano wo mu ndege, Imyitozo yo kurinda abanyacyubahiro, imyitozo yo gucunga umutekano wo mu muhanda n’amasomo yo gutabara aho rukomeye.
Polisi y’u Rwanda yiyemeje gutanga serivisi inoze, gukorera mu mucyo, guharanira ko amategeko yubahirizwa no kugira ngo abantu babe ahari umutekano hazira icyaha.
Ivomo: Polisi y’u Rwanda