Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Dylan Georges Maes, akomeje gushaka ikipe nshya yakwerekezamo, aho nyuma yo gukora igeragezwa muri CSF Spartanii Sportul yo muri Moldova, ari mu biganiro na Dinamo București yo muri Romania.
Muri Nyakanga 2024, ni bwo Dylan yatandukanye na FS Jelgava yo mu Cyiciro cya Mbere muri Latvia nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kubona amanota ayigumisha muri iki cyiciro.
Akimara gutandukana na yo yahise atangira gushaka uko isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2025 ritamucika, atangira kuganira n’amakipe atandukanye by’umwihariko ay’i Burayi.
Ku ikubitiro yahise ajya muri Spartanii Sportul yo mu Cyiciro cya Mbere muri Moldova, ariko arimbanyije ibiganiro bimwerekeza muri Dinamo București yo muri Romania.
Dylan w’imyaka 22 yakiniye andi makipe arimo Waasland Beveren yo mu Bubiligi, Amadora na Sintrense yo muri Portugal, Alki Oroklini yo muri Chypre na NK Tolmin yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Slovenia.