Edgar Chagwa Lungu wayoboye Zambia kuva muri Mutarama 2015 kugeza muri Kanama 2021 yitabye Imana kuri uyu wa 5 Kamena 2025 ubwo yari mu bitaro muri Afurika y’Epfo.
Umukobwa wa Lungu unasanzwe ari umudepite, Tasila Lungu Mwansa, yemeje ko umubyeyi we yapfiriye mu bitaro Medforum Clinic mu gitondo cy’uyu munsi, aho yahabwaga ubuvuzi bwihariye.
Tasila yagize ati “Banya-Zambia, dushenguwe no kubatangariza urupfu rwa Nyakubahwa Edgar Chagwa Lungu. Yatabarutse muri iki gitondo muri Medforum Clinic muri Afurika y’Epfo.”
Ishyaka rye, Patriotic Front, na ryo ryemeje urupfu rwa Lungu, gusa impande zombi ntizatangaje indwara yamwishe.
Lungu yavuye ku buyobozi bwa Zambia ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2021.
Nyuma yo gutsindwa amatora, Lungu yafashe icyemezo cyo gusezera muri politiki, gusa ayisubiramo mu 2023, ateguza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026 nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uretse kuba Perezida, Lungu yanabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia ndetse na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2013 kugeza muri Mutarama 2015.