The Ben ageze kure imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera i Kampala ku wa 17 Gicurasi 2025, aho Kevin Kade na Element EléeeH bari mu bo bazafatanya gususurutsa abazacyitabira.
Ku rutonde rw’abahanzi batangajwe ko bazajyana n’uyu muhanzi i Kampala, harimo Kevin Kade na Element EléeeH bakoranye na The Ben indirimbo bise ‘Sikosa’ na Symphony Band byitezwe ko izamucurangira.
Uretse aba bahanzi bazaba baturutse mu Rwanda, iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi bahanzi barimo Irene Ntale, Ray G na DJ Spinny.
Iki gitaramo kizayoborwa na MC Mariachi mu gihe hazaba hari n’abanyarwenya barimo Maulana na Reign kimwe na Dr Hilary Okello.
The Ben agiye gukorera igitaramo cyo kumvisha abakunzi be album ye nshya yise ‘The plenty love’ kikazabera muri Kampala Serena Hotel.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 150UGX, ameza azaba ateye muri VIP azaba agura ibihumbi 400UGX naho ameza yicaraho abantu umunani azaba agura miliyoni 3UGX.
The Ben agiye gutaramira i Kampala mu ruhererekane rw’ibitaramo amaze iminsi akora mu rwego rwo kumenyekanisha album ye ‘The Plenty love’.
Ibi bitaramo byatangiriye i Kigali ku wa 1 Mutarama 2025, bikomereza ku Mugabane w’u Burayi nyuma ya Uganda bizakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.