Element EleéeH umaze iminsi mu bitaramo i Burayi, yamaze gushyira ahabona urutonde rw’ibindi bitaramo umunani azakomeza gukora kuri uyu mugabane.

 

Uyu muhanzi aherutse kuririmba mu gitaramo kimwe na Kizz Daniel muri Suède ku wa 8 Ugushyingo 2025, yongeye kwigaragaza mu Bufaransa ubwo yatamiraga i Paris ku wa 29 Ugushyingo 2025.

 

Uretse ibyo bitaramo amaze gukora, Element yemeje ibindi byinshi azakurikizaho:

Ku wa 6 Ukuboza 2025: Lille, mu Bufaransa

Ku wa 13 Ukuboza 2025: Stavanger, muri Norvège

Ku wa 25 Ukuboza 2025: Hannover, mu Budage

Uyu muhanzi azizihiriza Noheli mu Budage, ndetse yizihirize Ubunani i Amsterdam mu Buholandi ku wa 31 Ukuboza 2025.

Azatangira umwaka wa 2026 aririmbira i Cologne mu Budage ku wa 7 Gashyantare 2026, arangize icyumweru cy’abakundana ataramira i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 14 Gashyantare 2026.

Nubwo Element yaburiye abakunzi be ko urutonde rushobora kwiyongera, kugeza ubu igitaramo cya nyuma cyamaze kwemezwa ni icyo azakorera i Stockholm muri Suède ku wa 28 Gashyantare 2026.

Uyu muhanzi akomeje gushyira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu muziki, ibitaramo bye bikaba bikomeje kwitabirwa cyane n’abanyarwanda n’abanyamahanga batuye i Burayi.

Uyumuhanzi aherutse Gushyira amashusho y’indirimbo yise MAASO.