Elon Musk ashyigikiye igitekerezo cya Trump cyo kwigarurira Greenland

Umunyemari Elon Musk, yagaragaje ko ashyigikiye gitekerezo cya Donald Trump, uherutse gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo kwigarurira ikirwa cya Greenland gisanzwe kigenzurwa na Denmark.

Ni icyemezo Elon Musk yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X ku wa 12 Mutarama 2025.

Yavuze ko “Ndizera ko abaturage ba Greenland bashaka kuba igice cya Amerika bakigenga, bahawe ikaze.”

Aya magambo ya Musk aje nyuma y’uko Trump avuze ko kwigarurira Greenland ari igikorwa cy’ingenzi kandi gikenewe mu rwego rw’umutekano w’igihugu.

Trump bwa mbere avuga kuri iyi ngingo hari mu 2019. Yongeye kuyigarukaho ku wa 7 Mutarama 2025, agaragaza ko yifuza ko icyo kirwa cyakwegukanwa na Amerika, ndetse avuga ko adateze gucyura ingabo za Amerika zimaze igihe muri Greenland.

Inkuru Wasoma:  Jimmy Carter wayoboye Amerika yapfuye ku myaka 100

Minisitiri w’Intebe wa Greenland, Mute Egede, yamaganye igitekerezo cyo kugurisha iki kirwa kuri Amerika, gusa yavuze ko biteguye kuganira na Trump, ndetse agaragaza ko bafite inyota yo kwigenga aho kugenzurwa na Amerika cyangwa Denmark.

Ikirwa cya Greenland gifite abaturage bagera ku bihumbi 60, gisanganywe ikigo cya gisirikare cya Amerika kandi gifite agaciro kanini mu rwego rwa gisirikare rwa NATO kubera umwanya wacyo w’ingenzi mu nzira z’ubwikorezi zinyura mu majyaruguru. Izi nzira zikomeje kuba nyabagendwa bitewe n’imihindagurikire y’ikirere.

Abaturage ba Greenland kandi bafite inyota yo kwigenga burundu. Ubushakashatsi bwo mu 2019 bugaragaza ko 67.8% by’abaturage bifuza ko iki kirwa kiba igihugu cyigenga mu myaka 20 iri imbere.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved