Umuherwe Elon Musk yatangaje ko u Burayi bushobora kuzimira mu gihe budakemuye ikibazo cy’ubuke bw’abaturage, bwifashishije kongera umubare w’abana bavuka.

 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X ku wa 30 Kanama, ashingiye ku mibare yo muri Écosse, Musk yagaragaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, umubare w’abapfuye wiyongereye ku kigero cya 34% kurusha abavutse.

Ati “Niba umubare w’abana bavuka udahuye n’uw’abapfa, u Burayi buzazimira.”

Aha Musk yavugaga ku mubare w’abana umuryango umwe ukwiye kubyara kugira ngo abaturage batagabanyuka.

Ikigero cy’umubare w’abana umugore umwe akwiye kubyara kingana na 2,1. Nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi buheruka bwerekana ko umugore umwe akwiriye kubyara abana ku kigero cya 2,7 bitewe n’abana benshi bapfa bakiri bato.

Nk’uko Ikigo cy’Ibarurishamibare cya Leta y’u Bwongereza cyabitangaje, umubare w’abana bavuka mu Bwongereza na Pays de Galles wageze ku kigero cya 1,4 mu 2024, mu gihe Écosse yari kuri 1,3. Uwo mubare uri munsi cyane y’ukenewe kugira ngo abaturage bagume ku rugero rumwe.

Mu Burayi, abagore bamaze imyaka myinshi babyara abana bake cyane, ibyatumye bigera ku kigero cya 1,4 ku mugore umwe mu 2023.

Musk uzwiho kuba impirimbanyi y’ubwiyongere bw’abana, yabyaye abana 14 ndetse atanga miliyoni nyinshi z’amafaranga ku bushakashatsi bwo kubongera ku Isi, akanyuzamo agatanga impuruza ku igabanuka ry’abaturage mu Burayi.

Ibi ntibigarukira mu Burayi gusa kuko Musk yavuze ko imibare y’abatuye Isi yose igaragaza ko ubuzima bwayo bushobora kwangirika mu gihe umubare w’abana utiyongereye. Yigeze kandi kuvuga ko iki ikibazo ari kinini ku buzima bw’Isi kurusha imihindagurikire y’ikirere.

Ku Isi hose, umubare w’abana bavuka umaze imyaka irenga 50 ugabanyuka.

Imibare ya Loni yerekana ko mu 2024, umugore umwe yabyaraga abana 2,2, ugereranyije n’abana batanu mu myaka ya 1970 n’abana 3,3 mu 1990.

Ibihugu 45% bifite abaturage bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi, aho umubare w’abana uri ku rugero rwa 2,1 cyangwa kurenza.

Ibihugu 13% ni byo byagaragaje umubare w’abana bavuka uri kuri 4 kuzamura, ahanini ibyo bihugu biri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Afghanistan, Sudani na Yemen.