Umuherwe Elon Musk wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yagurishije urubuga nkoranyambaga rwa X ku kigo cye gishya cya ‘xAI’
xAI ni yo yakoze ubwenge buhangano bwa Grok mu mpera za 2023, bwatangiye gukoreshwa ku rubuga rwa X nka Grok 3 mu ntangiriro za 2025 nyuma y’igerageza.
Musk yasobanuye ko xAI ari ikigo cy’ubwenge buhangano, cyaguze X miliyari 45 z’Amadolari ya Amerika, gusa ngo cyamwishyuye miliyari 33 z’Amadolari, andi asigara ari umwenda.
Yavuze ko ahazaza h’ibi bigo hafitanye isano, agaragaza ko ku wa 28 Werurwe 2025 byateye intambwe yo guhuza uburyo bw’ikoranabuhanga buzatuma xAI igira ubushobozi bwisumbuye bw’ubwenge buhangano, X na yo ikoreshwe na benshi.
Musk yatangaje ko ibi bigo byombi bifite agaciro ka miliyari 80 z’Amadolari ya Amerika. Gusa ntabwo yasobanuye niba hari impinduka zizaba kuri X isanzwe ikoreshwa kuva mu 2006 icyitwa ’Twitter’.
Elon Musk yaguze Twitter mu 2022 kuri miliyari 44 z’Amadolari ya Amerika. Icyo gihe uru rubuga rwari rufitwe n’umushoramari Jack Dorsey, nyir’urubuga rwa Bluesky.