Elon Musk yandagaje Angela Merkel wahoze ayobora u Budage amwita akenda gahisha ubwambure bw’abagore

Elon Musk ufite urubuga rwa X yahoze ari Twitter, yatutse Angela Merkel wahoze ayobora u Budage, amwita ‘merkin’, izina ry’umwambaro wifashishwaga kera mu gukingira ubwambure bw’abagore.

Ni nyuma y’uko Angela Merkel wayoboye u Budage hagati ya 2005 na 2021, anenze Elon Musk ko umuntu nka we ufite imbaraga muri politiki no mu bushakashatsi mu by’isanzure, atakabaye yitwara nk’uko yitwara ubu.

Elon Musk ni umwe mu banyemari bamamaje cyane Donald Trump.

Elon Musk afite ikigo cy’ibyogajuru cyizwi nka SpaceX ari nacyo cyifashishwa mu gutanga internet imaze kumenyekana ya Starlink.

Elon Musk amaze kubona ibyo Merkel yamuvuzeho, yahise yandika avuga ngo “Ese ubundi uwo Merkin ni muntu ki?”

Bishoboka ko Elon Musk atigeze yibeshya ubwo yandikaga Merkin, kuko ari ijambo azi neza no mu 2019 yigeze kwandika asaba abantu kutarikoresha cyane cyane mu gihe bari mu kazi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved