Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yatutse Chancellor w’u Budage, Olaf Scholz, amushinja uburangare bwatumye habaho igitero simusiga cyahitanye abaturage babiri barimo n’umwana.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ukuboza, umugabo w’imyaka 50 ufite inkomoko muri Arabie Saoudite yiraye mu baturage abagongesha imodoka, abagera kuri 60 barakomereka abandi babiri barapfa.
Uyu mugabo yari afite ibyangombwa byo gutura mu Budage, aho yageze mu 2006, amakuru akavuga ko yari umuganga. Byavuzwe kandi ko uyu mugabo yagombaga koherezwa mu gihugu cye ariko bigahindurwa.
Ibi byazamuye uburakari bw’abarimo Elon Musk wavuze ko “Scholz agomba guhita yegura, Ni igicucu kidashoboye.”
Musk kandi yavuze ko Abadage bakwiriye gutora ishyaka rya AfD kuko ari ryo rizabakura mu bibazo barimo, gusa ibi byakuruye igitutu cy’abatarishyigikiye bamushinje kwivanga muri politike y’ibibera imbere mu Budage.