Umukobwa witwa Emelyne Uwase Isheja umaze igihe arikoroza ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, nyuma y’uko amashusho ye yifotozanya n’umuhanzi The Ben akomeje guhererekanwa, aho bivugwa ko uyu muhanzi yamukururaga ikariso, yavuze ukuri anemeza ko abantu benshi bakomeje kwitiranya ibintu bakanabifata uko bitari cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. https://imirasiretv.com/amashusho-ya-the-ben-akorakora-umukobwa-bifotozanyije-akomeje-kurikoroza-ku-mbuga-nkoranyambaga/

 

Ni amashusho yafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho abahanzi barimo The Ben na Rema Namakula bari bataramiye i Musanze. Icyakora ntabwo yavuzweho rumwe kugeza ubwo hari n’abantu bamwe bagiye bavuga ko banga bikunze uyu mukobwa asenye urugo rw’uyu muhanzi ndetse na Pamella kuko bashimangiraga ko The Ben yakururaga akenda k’imbere k’uyu mukobwa.

 

Ku rundi ruhande kandi, byavugwaga ko uyu muhanzi yakoraga ku ikanzu y’uyu mukobwa bityo ko nta birenze kuko n’ubundi hari hafashwe umwanya wo kwifotozanya n’abafana be amafoto y’urwibutso. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na ISIMBI TV, Emelyne yahakanye ibyavugwaga ko The Ben yamukoraga ku ikariso, avuga ko uriya munsi yari yambaye ishanga [umushumi ukozwe mu masaro abakobwa bakunda kwambara mu nda], bityo ko uyu muhanzi yatunguwe akamubaza ibintu yambaye.

 

Emelyne yavuze ko The Ben atigeze akurura ikariso ye nk’uko abenshi babifashe. Yagize ati “Ntabwo ari umwambaro w’imbere yakuruye, yakuruye ishanga. Niba abantu banabizi neza, umwambaro w’imbere ntabwo ukururwa kuriya. Umwambaro w’imbere ntabwo ukururika kuriya.”

 

Uyu mukobwa yavuze ko ubusanzwe akunda The Ben, kugeza n’aho ahantu henshi uyu muhanzi akoreye ibitaramo akunda kuba ahari ndetse yatanze urugero avuga ko no mu Burundi yari yagiyeyo. Emelyne yavuze ko ubwo yari ageze hamwe na The Ben, yamukozeho akumva utuntu tubyimbye, akamubaza ibyo aribyo ngo kuko yari yagize ngo ni iby’abapfumu, bityo adukoraho kugira ngo amenye neza ko aribyo.

 

Emelyne akomeza avuga ko ari ubwa mbere ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ngo ikimubabaza n’uko ari gukunda gusanga abantu benshi bamwoherereje iyi videwo bashyizeho amagambo mabi, bityo ngo nta kintu uyu mukobwa yari agamije ahubwo yafashe iriya foto nk’umukunzi wa The Ben bisanzwe. https://imirasiretv.com/amashusho-ya-the-ben-akorakora-umukobwa-bifotozanyije-akomeje-kurikoroza-ku-mbuga-nkoranyambaga/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved