Umunyabigwi wo muri Guinée Equatoriale, Baltasar Ebang Engonga , biravugwa ko yarekuwe akava murigereza ,Urukiko rukaba rwasanze arumwere, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga arikumwe n’umuryango we.
View this post on Instagram
Uwari umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Baltazar Ebang Engonga, mucyumweru gishize nibwo yafatanywe amashusho arenga 400 amugaragaza asambana n’abagore benshi barimo ab’abayobozi, ndetse na mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yafashwe ari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa n’ibindi byaha by’imari.
View this post on Instagram
Urukiko rw’Ikirenga rwa Guinée Equatoriale biravugwa ko rwafashe umwanzuro ku rubanza rwa Baltazar Ebang Engonga, rumugira umwere nyuma y’uko amashusho arenga 400 akora imibonano mpuzabitsina asakaye kumbuga nkoranyambaga.
Urukiko rwasobanuye ko abagore bose bagaragara muri ayo mashusho ari abantu bakuze bafashe ibyemezo byabo ku giti cyabo, kandi ibisubizo by’ibipimo byabaganga byagaragaje ko Baltazar nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yigeze yanduza abo bagore.
Byongeye kandi, urukiko rwagaragaje ko abagabo benshi b’abo bagore bashimiye Baltazar kuba yarabagiriye uruhare mu kubafasha kumenya imyitwarire nyayo y’abagore babo, ndetse benshi muri bo bahitamo gutandukana byemewe n’amategeko.
Baltazar yatangaje ko agiye kurega mu nkiko abantu bose bashyize hanze ayo mashusho, avuga ko bibangamiye ubuzima bwe bwite ndetse bikamukoza isoni imbere y’umugore we, igihugu cye, n’isiyose muri rusange.
Visi Perezida Teodorin Nguema Obiang Mangue ndetse na nyina, umufasha wa Perezida, bagaragaje uburakari nyuma yokumva iki cyemezo cyurukiko