Equity Bank Rwanda, iravuga ko yamenye amakuru y’ibikorwa by’uburiganya bwageragejwe gukorwa muri sisitemu yayo ubwo habagaho ihererekanya ridasanzwe ry’amafaranga, ariko ko hahise hafatwa ingamba zihuse, ndetse hakaba hatangiye iperereza.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Equity Bank Rwanda kuri iki Cyumweru.
“Sisitemu zacu zo kugenzura ibikorwa zabonye ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga bidasanzwe, maze hahita hatangizwa ingamba z’umutekano n’uburyo bwo gukemura ibibazo hakurikijwe amabwiriza y’imikorere n’imicungire,” ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo rya Equit Bank Rwanda.
Itangazo rikomeza rivuga ko nyuma y’uko ibi bigaragaye, hafashwe ingamba zihuse zo guhagarika icyo kibazo, banki igakorana bya hafi n’inzego zibishinzwe, kugira ngo zibikurikirane.
Itangazo riti: “Binyuze muri izi gamba, igice kinini cy’amafaranga yari yibasiwe cyashoboye kugaruzwa mu gihe kitarenze amasaha 24 kuva icyo gikorwa kibaye. Iperereza riracyakomeje, aho riri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’inzego zigenzura imikorere y’inzego z’imari, zirimo na Banki Nkuru yu Rwanda.”
Equit Bank yaboneyeho guhumuriza abakiliya n’abafatanyabikorwa bayo ivuga ko amafaranga y’abakiriya, n’amakonti yabo bikomeje kurindwa neza, kandi ibikorwa bya banki bikomeje nk’ibisanzwe.