Eric Semuhungu akurikiranweho gufata umwana w’umuhungu kungufu yamusindishije akamufata amafoto akayakwirakwiza

Hashize iminsi Eric Semuhungu atagaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakanibaza aho yaba yaragiye. Mu mwaka ushize wa 2022, ikinyamakuru cyo muri leta zunze ubumwe za Amerika cyitwa reviewjournal.com cyanditse kivuga ko Eric Semuhungu akurikiranweho ibyaha byo gufata kungufu akanafata amashusho agakwirakwira ku mbugankoranyambaga.

Icyo gihe cyanditse kigira kiti “Umugabo wo muri Vegas, w’imyaka 28 witwa Eric Semuhungu, akurikiranweho ibyaha bibiri byo guhohotera umuntu, ndetse no gufata amafoto y’umuntu bwite mu buryo butemewe n’amategeko akayakwirakwiza kumbuga nkoranyambaga.”

Polisi yo muri Las Vegas icyo gihe yanditse muri raporo ya Semuhungu ko hari umugabo wayihamagaye muri Mutarama 2022 avuga ko ashaka gutanga amakuru ku ihohoterwa ryabaye mu mwaka wa 2018. Uwo mugabo yavuze ko muri 2018 yari ari kumwe n’inshuti ye baranywa cyane baranasinda.

Muri 2019, uwo mugabo yavuze ko yahamagawe n’undi muntu w’inshuti ye amubwira ko hari amafoto ye yambaye ubusa ari gucicikana kuri snapchat. Undi muntu na we yamubwiye ibyo baba babiri, ahita abasaba ko bamwoherereza ayo mafoto akayareba. Nyuma yo kureba ayo mafoto ndetse n’amashusho nibwo yahamagaye polisi yo muri Las Vegas.

Raporo ya polisi ikomeza ivuga ko uyu wahohotewe, yavuze ko aya mashusho n’amafoto bye byasohotse hanze binyuze kuri WhatsApp, bikagera ku mubare w’abantu benshi batazwi umubare, harimo n’abo mu muryango we. Polisi yakomeje ivuga ko yaje kugarura amashusho y’uwahohotewe igihe yabikorerwaga, aribwo Semuhungu yaje gufatwa arafungwa kuwa 24 Werurwe mu rugo rwe ruherereye Las Vegas. Icyo gihe urubanza barushyize kuwa 24 Nyakanga.

Amakuru ari kuvugwa ubu ngubu avuga ko Eric Semuhungu ashobora kuba yasubiye muri iki kirego ndetse akaba afunze. Amakuru avuga ko ubwo Eric Semuhungu yafungurwaga icyo gihe ikirego kitari kirangiye, ubu akaba aribwo cyagarutsweho akaba afunzwe.

Inkuru Wasoma:  Yinjije miliyoni 100 Frw mu gitaramo kimwe! Ibyo wamenya byaranze igitaramo cya Israel Mbonyi kuri Noheli (Amafoto)

Ubusanzwe Semuhungu ni umutinganyi [aryamana n’abo bahuje ibitsina] kandi akaba abyiyemerera, aho akenshi akunda no kugaragara mu myambaro y’ab’igitsinagore, n’amafoto ari gusomana n’abo bahuje ibitsina.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa uvugwa ko yabyaranye na Samusure avuze ibyemeza ko atazi ibijyanye no kuburirwa irengero kwe.

Ubusanzwe Semuhungu ni umutinganyi [aryamana n’abo bahuje ibitsina] kandi akaba abyiyemerera, aho akenshi akunda no kugaragara mu myambaro y’ab’igitsinagore, n’amafoto ari gusomana n’abo bahuje ibitsina.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved